1 Abami
5 Hiramu+ umwami w’i Tiro+ yumvise ko Salomo ari we wasutsweho amavuta ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be,+ kuko uhereye kera kose Hiramu yari incuti ya Dawidi.+ 2 Salomo na we atuma kuri Hiramu+ ati 3 “wowe ubwawe uzi neza ko data Dawidi atashoboye kubakira inzu izina rya Yehova Imana ye bitewe n’intambara+ yahoragamo azitejwe n’abanzi bari bamukikije, kugeza aho Yehova yashyiriye abanzi be munsi y’ibirenge bye. 4 None Yehova Imana yanjye yampaye amahoro impande zose.+ Nta mubisha mfite kandi nta kibi kiriho.+ 5 Ndashaka kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye,+ nk’uko Yehova yabisezeranyije data Dawidi ati ‘umwana wawe nzicaza ku ntebe yawe y’ubwami akagusimbura, ni we uzubakira inzu izina ryanjye.’+ 6 None tegeka ko bantemera amasederi yo muri Libani;+ abagaragu banjye bazakorana n’abawe, kandi ibihembo by’abagaragu bawe uzanca byose nzabiguha, kuko uzi neza ko muri twe nta muntu uzi gutema ibiti nk’Abanyasidoni.”+
7 Hiramu+ akimara kumva amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, maze aravuga ati “Yehova ashimwe+ we wahaye Dawidi umwana w’umunyabwenge+ wo gutegeka ubu bwoko butabarika!”+ 8 Nuko Hiramu atuma kuri Salomo ati “ibyo wantumyeho nabyumvise. Nzaguha ibiti wifuza byose by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi.+ 9 Abagaragu banjye bazabivana muri Libani+ babimanukane babigeze ku nyanja. Nzabihambiranya nk’ibihare, mbyambutse inyanja mbigeze aho uzambwira+ maze mbisatuze, nawe uze ubitware. Icyo ngusaba ni uko nawe wajya umpa ibyokurya by’abo mu rugo rwanjye.”+
10 Hiramu akajya aha Salomo ibiti by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi yifuzaga byose. 11 Salomo na we akajya aha Hiramu koru+ ibihumbi makumyabiri z’ingano kugira ngo zibe ibyokurya by’abo mu rugo rwa Hiramu, na koru makumyabiri z’amavuta y’imyelayo isekuye.+ Ibyo ni byo Salomo yahaga Hiramu uko umwaka utashye.+ 12 Nuko Yehova na we aha Salomo ubwenge nk’uko yari yarabimusezeranyije;+ Hiramu na Salomo babana neza, ndetse bagirana isezerano.
13 Umwami Salomo yazanaga abo gukora imirimo y’agahato abakuye muri Isirayeli hose. Abakoraga imirimo y’agahato+ bari ibihumbi mirongo itatu. 14 Yaboherezaga muri Libani mu byiciro, buri kwezi akohereza abantu ibihumbi icumi. Bamaraga ukwezi kumwe muri Libani, andi abiri bakayamara mu ngo zabo.+ Adoniramu+ ni we wari umutware w’abakoraga imirimo+ y’agahato.+ 15 Salomo yari afite+ abakozi ibihumbi mirongo irindwi bo kwikorera imitwaro,+ n’abakozi ibihumbi mirongo inani bo guconga amabuye+ mu misozi.+ 16 Abo bose biyongeraga ku batware+ ba Salomo bari bahagarariye imirimo, ni ukuvuga abantu ibihumbi bitatu na magana atatu bari bahagarariye+ abakoraga imirimo. 17 Umwami ategeka ko bacukura amabuye manini, amabuye ahenze cyane,+ kugira ngo bubake urufatiro+ rw’iyo nzu bakoresheje amabuye aconze.+ 18 Abubatsi ba Salomo n’abubatsi ba Hiramu n’Abagebali+ baconga amabuye; bategura ibiti n’amabuye byo kubaka iyo nzu.