2 Ibyo ku Ngoma
1 Nuko Salomo umuhungu wa Dawidi agenda arushaho gukomera mu bwami bwe;+ Yehova Imana ye yari kumwe na we+ kandi yamuhaye icyubahiro kitagereranywa.+
2 Hanyuma Salomo atumiza Abisirayeli bose, abatware b’ibihumbi,+ abatware b’amagana,+ abacamanza,+ abatware bose bo muri Isirayeli+ n’abatware b’amazu ya ba sekuruza.+ 3 Nuko Salomo n’iteraniro ryose bajya ku kanunga kari i Gibeyoni+ kuko ari ho hari ihema ry’ibonaniro+ ry’Imana y’ukuri, iryo Mose umugaragu+ wa Yehova yari yarakoreye mu butayu. 4 Icyakora Dawidi yari yarakuye isanduku y’isezerano+ ry’Imana y’ukuri i Kiriyati-Yeyarimu+ ayijyana aho yari yarayiteguriye,+ kuko yari yarayishingiye ihema i Yerusalemu.+ 5 Igicaniro cy’umuringa+ Besaleli+ mwene Uri mwene Huri+ yari yaracuze, cyari cyarashyizwe imbere y’ihema rya Yehova. Salomo n’iteraniro ryose bajyaga aho kiri bakagisha Imana inama. 6 Nuko Salomo atambira Yehova ibitambo igihumbi bikongorwa n’umuriro,+ abitambira ku gicaniro cy’umuringa cyari imbere y’ihema ry’ibonaniro.
7 Muri iryo joro Imana ibonekera Salomo iramubwira iti “nsaba icyo ushaka ndakiguha.”+ 8 Nuko Salomo asubiza Imana ati “ni wowe wagaragarije data Dawidi+ ineza nyinshi yuje urukundo, kandi ni wowe wangize umwami mu cyimbo cye.+ 9 None rero Yehova Mana, usohoze isezerano wahaye data Dawidi,+ kuko ari wowe wangize umwami+ w’aba bantu banganya ubwinshi n’umukungugu wo hasi.+ 10 Umpe ubwenge n’ubumenyi+ kugira ngo nshobore kuyobora ubu bwoko.+ None se ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batya?”+
11 Imana ni ko kubwira Salomo iti “kubera ko ibyo ari byo umutima+ wawe wifuje, ukaba utansabye ubutunzi, ubukire n’icyubahiro cyangwa ubugingo bw’abakwanga cyangwa kurama,+ ahubwo ukisabira ubwenge n’ubumenyi kugira ngo ubashe gucira imanza ubwoko bwanjye naguhaye ngo ububere umwami,+ 12 ubwenge n’ubumenyi urabihawe.+ Nanone nzaguha ubutunzi n’ubukire n’icyubahiro bitigeze bigirwa n’umwami n’umwe mu bakubanjirije,+ kandi nta n’umwe mu bazagukurikira uzabigira.”+
13 Nuko Salomo ava ku kanunga k’i Gibeyoni,+ ava imbere y’ihema ry’ibonaniro+ ajya i Yerusalemu, akomeza gutegeka Isirayeli.+ 14 Salomo akomeza kwirundanyiriza amagare y’intambara n’amafarashi. Yaje kugira amagare y’intambara igihumbi na magana ane n’amafarashi ibihumbi cumi na bibiri,+ byabaga mu migi y’amagare y’intambara+ no hafi y’umwami i Yerusalemu. 15 Umwami yatumye ifeza na zahabu bihinduka nk’amabuye+ muri Yerusalemu, ibiti by’amasederi bihinduka nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini+ byo muri Shefela,+ bitewe n’ubwinshi bwabyo. 16 Salomo yatumizaga amafarashi mu gihugu cya Egiputa;+ abacuruzi b’umwami baguraga amashyo y’amafarashi ku giciro cyagenwe.+ 17 Igare ry’intambara baritumizaga muri Egiputa ku biceri by’ifeza magana atandatu, naho ifarashi ikagurwa ibiceri by’ifeza ijana na mirongo itanu. Uko ni ko babigenzaga no ku bami bose b’Abaheti n’abo muri Siriya.+ Abo bami bayahaga abacuruzi b’umwami bakayazana.