2 Ibyo ku Ngoma
25 Amasiya+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yehoyadani+ w’i Yerusalemu. 2 Yakoze ibyiza mu maso ya Yehova,+ ariko ntiyabikorana umutima we wose.+ 3 Nuko ubwami bwe bumaze gukomera yica+ abagaragu be+ bari barishe se wari umwami.+ 4 Icyakora ntiyishe abana babo, ahubwo yakurikije ibyanditswe mu mategeko, mu gitabo cya Mose,+ aho Yehova yari yarategetse ati “se w’abana ntakicwe azira abana be,+ kandi abana ntibakicwe bazira ba se.+ Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.”+
5 Amasiya akoranya abaturage bo mu Buyuda, Abayuda n’Ababenyamini bose, abashyira mu matsinda akurikije amazu ya ba sekuruza,+ amatsinda ayoborwa n’abatware b’ibihumbi+ n’abatware b’amagana.+ Ababarura ahereye ku bafite imyaka makumyabiri+ kujyana hejuru, asanga bose ari abagabo b’indobanure ibihumbi magana atatu bashobora kujya ku rugamba, bitwaza icumu+ n’ingabo nini.+ 6 Nanone yohereza italanto ijana z’ifeza muri Isirayeli, agurira abagabo ibihumbi ijana b’intwari kandi b’abanyambaraga. 7 Umuntu w’Imana y’ukuri+ aramusanga aramubwira ati “mwami, ntiwemere ko ingabo za Isirayeli zitabarana nawe, kuko Yehova atari kumwe n’Abisirayeli,+ ni ukuvuga Abefurayimu bose. 8 Ahubwo genda wenyine, utabare, ugire ubutwari ku rugamba.+ Naho ubundi Imana y’ukuri yatuma utsindirwa imbere y’abanzi bawe, kuko Imana ifite ubushobozi bwo kugufasha ugatsinda+ cyangwa igatuma utsindwa.”+ 9 Nuko Amasiya+ abaza uwo muntu w’Imana y’ukuri ati “none se iby’italanto ijana z’ifeza nahaye ingabo z’Abisirayeli bizagenda bite?”+ Umuntu w’Imana y’ukuri aramusubiza ati “Yehova afite ubushobozi bwo kuguha n’ibirenze ibyo.”+ 10 Amasiya afata izo ngabo, ni ukuvuga ingabo zari zaje ziturutse mu Befurayimu, azitandukanya n’izindi kugira ngo zisubire iwabo. Ariko zirakarira cyane Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.+
11 Amasiya agira ubutwari, arangaza imbere ingabo ze bajya mu Kibaya cy’Umunyu,+ yica abantu ibihumbi icumi+ muri bene Seyiri.+ 12 Hari abandi ibihumbi icumi Abayuda bafashe mpiri. Nuko babajyana hejuru y’urutare bakajya babajugunya baturutse hejuru kuri urwo rutare, maze bose barasandara.+ 13 Za ngabo Amasiya yari yarashubijeyo ntizijyane na we ku rugamba,+ zatangiye kujya zigaba ibitero ku migi y’u Buyuda, kuva i Samariya+ kugeza i Beti-Horoni,+ zihica abantu ibihumbi bitatu, zitwara n’iminyago myinshi.
14 Icyakora Amasiya avuye kurwana n’Abedomu, atabarukana imana+ za bene Seyiri, azihindura imana+ ze atangira kujya azunamira,+ akazosereza ibitambo.+ 15 Nuko Yehova arakarira cyane Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati “kuki washatse+ imana z’amahanga+ zananiwe kuyakiza amaboko yawe?”+ 16 Uwo muhanuzi amaze kubimubwira, umwami ahita amubaza ati “ese twakugize umujyanama w’umwami?+ Hunga ukize amagara yawe.+ Kuki barinda bakwica?” Nuko uwo muhanuzi aragenda ariko asiga amubwiye ati “nzi neza ko Imana yiyemeje kukurimbura+ bitewe n’ibyo wakoze,+ no kuba utumviye inama yanjye.”+
17 Nuko Amasiya umwami w’u Buyuda yigira inama yo kohereza intumwa kuri Yehowashi mwene Yehowahazi mwene Yehu, umwami wa Isirayeli,+ ati “ngwino turwane.”+ 18 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati+ “igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi cyo muri Libani+ kiti ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’+ Ariko inyamaswa+ yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa. 19 Waribwiye uti ‘natsinze Edomu,’+ none wishyize hejuru mu mutima wawe+ uriyogeza.+ Igumire iwawe.+ Kuki wakwishora mu ntambara udashobora gutsinda,+ ukarinda wagwa wowe n’u Buyuda?”+
20 Ariko Amasiya yanga kumva, kuko Imana y’ukuri+ yashakaga ko bahanwa mu maboko ya Yehowashi kubera ko bashatse imana zo muri Edomu.+ 21 Nuko Yehowashi umwami wa Isirayeli arazamuka,+ arwanira+ na Amasiya umwami w’u Buyuda i Beti-Shemeshi+ h’i Buyuda. 22 Abayuda batsindirwa imbere y’Abisirayeli,+ barahunga buri wese ajya mu ihema rye.+ 23 Yehowashi umwami wa Isirayeli afata mpiri Amasiya mwene Yehowashi mwene Yehowahazi, umwami w’u Buyuda,+ amufatira i Beti-Shemeshi. Hanyuma amuzana i Yerusalemu,+ aca icyuho mu rukuta rwa Yerusalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu+ kugeza ku Irembo ry’Imfuruka,+ ahantu hareshya n’imikono magana ane. 24 Atwara zahabu yose n’ifeza n’ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri byagenzurwaga na Obedi-Edomu,+ atwara n’ibyari mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’umwami,+ afata n’abantu ho ingwate asubira i Samariya.+
25 Yehowashi+ mwene Yehowahazi umwami wa Isirayeli amaze gupfa, Amasiya+ mwene Yehowashi umwami w’u Buyuda yaramye indi myaka cumi n’itanu.+ 26 Ese ibindi bintu Amasiya yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma,+ ntibyanditse mu Gitabo+ cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli?+ 27 Amasiya amaze gutera Yehova umugongo akareka kumukurikira, abantu b’i Yerusalemu baramugambaniye.+ Nuko aza guhungira i Lakishi,+ ariko bohereza abantu baramukurikira bamwicirayo.+ 28 Bamutwara mu igare rikuruwe n’amafarashi,+ bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mugi w’u Buyuda.+