20 Nuko Zofari w’Umunamati arasubiza ati
2 “Ni yo mpamvu ibitekerezo byanjye bimpagarika umutima, binsubiza,
Bitewe n’uko muri jye numva mbuze amahwemo.
3 Numvise uvuga amagambo yo kuntuka;
Kandi ntusubizanya umutima ujijutse nk’uwanjye.
4 Mbese wari usanzwe uzi uhereye kera kose,
Uhereye igihe umuntu yashyiriwe ku isi,+
5 Ko ijwi ry’ibyishimo ry’abantu babi ritamara kabiri,+
Kandi ko ibyishimo by’umuhakanyi ari iby’akanya gato?
6 Nubwo ikuzo rye ryazamuka rikagera mu ijuru,+
N’umutwe we ukagera ku bicu,
7 Azarimbuka iteka ryose nk’amabyi ye.+
Abamubonaga bazavuga bati ‘ari he?’+
8 Kimwe n’inzozi, azaguruka be kongera kumubona;
Azirukanwa azimire nk’inzozi za nijoro.+
9 Ijisho ryamubonye ntirizongera kumubona,+
N’aho yari atuye ntihazongera kumubona.+
10 Abana be bazajya guhakwa ku bantu boroheje,
Kandi amaboko ye azasubiza ibintu bye by’agaciro.+
11 Amagufwa ye yari yuzuye imbaraga z’ubusore,
Ariko zizaryamana na we mu mukungugu.+
12 Niba ikibi kiryoherera mu kanwa ke,
Akakinyungutira munsi y’ururimi rwe,
13 Niba yarakigiriye impuhwe ntakireke,
Akakigumisha mu rusenge rw’akanwa ke,
14 Ibyokurya bye nibigera mu mara ye bizahinduka,
Bibe ubumara bw’inzoka y’impoma.
15 Yamize ubutunzi ariko azaburuka;
Imana izabuvana mu nda ye.
16 Azanyunyuza ubumara bw’inzoka y’impoma,
Yicwe n’ururimi rw’impiri.+
17 Ntazongera kubona imigezi itemba,+
Imigezi itemba amavuta n’ubuki.
18 Azasubiza ibintu yaronse, kandi ntazabimira.
Bizamera nk’ubutunzi yavanye mu bucuruzi bwe, ariko akaba atazabuboneramo ibyishimo,+
19 Kubera ko yamenaguye abandi, agatererana aboroheje.
Yanyaze inzu atigeze yubaka.+
20 Koko rero, ntazagira amahoro mu nda ye;
Ibintu bye by’agaciro ntibizamurokora.+
21 Nta kintu gisigaye ngo agiconshomere;
Ni yo mpamvu kugubwa neza kwe kutazahoraho.
22 Mu gihe ibintu bye bizaba bimaze kugwira, ntazabura guhangayika,+
Kandi imbaraga z’ibyago zose zizamugabaho igitero.
23 Icyampa ikazamwoherezaho uburakari bwayo bugurumana+
Kugira ngo yuzuze inda ye,
Bukamugwaho nk’imvura, bukuzura mu mara ye.
24 Azahunga+ intwaro z’ibyuma;
Umuheto w’umuringa uzamucamo kabiri.
25 Umwambi uzamuhinguranya umugongo,
Kandi intwaro irabagirana izamuhinguranya agasabo k’indurwe;+
Ibiteye ubwoba bizamutera.+
26 Ubutunzi bwe bw’agaciro bubikiwe umwijima wose.
Umuriro utigeze uhungizwa n’umuntu uzamukongora;+
Umuntu uzarokoka mu ihema rye bizamugendekera nabi.
27 Ijuru rizatwikurura icyaha cye,+
Kandi isi izamwivumburaho.
28 Hazagwa imvura nyinshi itembane inzu ye;
Ku munsi w’uburakari bwayo hazasukwa ibintu byinshi.+
29 Uwo ni wo mugabane Imana iha umuntu mubi,+
Kandi ni wo murage Imana yamuhaye.”