27 Yobu yongera guterura amagambo y’ibisigo+ ati
2 “Ndahiye kubaho kw’Imana+ yanze kundenganura,+
Kandi ndahiye kubaho kw’Ishoborabyose yatumye ubugingo bwanjye busharirirwa:+
3 Igihe cyose umwuka wanjye wose uzaba ukindimo,
N’umwuka w’Imana ukiri mu mazuru yanjye,+
4 Iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa,
Kandi ururimi rwanjye ntiruzavuga ibinyoma!
5 Ntibikabeho ko mbabaraho gukiranuka!+
Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka+ bwanjye!
6 Nagundiriye gukiranuka kwanjye kandi sinzakurekura;+
Umutima wanjye nta cyo uzandega mu minsi yose yo kubaho kwanjye.+
7 Umwanzi wanjye abe mubi mu buryo bwose,+
Kandi undwanya abe inkozi y’ibibi.
8 Ese ibyiringiro by’umuhakanyi biba ari ibihe iyo Imana imukuyeho,+
Cyangwa iyo imwambuye ubugingo bwe?+
9 Ese Imana izumva gutaka kwe
Igihe azaba agezweho n’amakuba?+
10 Ese azanezererwa Ishoborabyose?
Ese azambaza Imana ibihe byose?
11 Nzabigisha binyuze ku kuboko kw’Imana;
Sinzabahisha iby’Ishoborabyose.+
12 Dore mwese mwareretswe;
None se ni iki gituma mukomeza kuba abantu batagira umumaro?+
13 Uwo ni wo mugabane Imana iha umuntu mubi,+
Kandi ni wo murage Ishoborabyose izaha abanyagitugu.
14 Iyo abana be bagwiriye, aba ari ukugira ngo bazagabizwe inkota;+
Kandi abamukomokaho ntibazagira ibyokurya bihagije.
15 Abe bazarokoka bazahambwa mu gihe cy’icyorezo cy’indwara yica,
Kandi abapfakazi babo ntibazabaririra.+
16 Niyo yarundanya ifeza nk’urundanya umukungugu,
Akarundanya imyambaro nk’urundanya ibumba,
17 Azayitegura ariko umukiranutsi ni we uzayambara,+
N’ifeza ye, utariho urubanza ni we uzayigabana.
18 Yiyubakiye inzu nk’agakoko,
Nk’ingando+ umurinzi yiyubakira.
19 Azaryama ari umukire, ariko nta cyo azasarura;
Azabumbura amaso ye ariko nta cyo azabona.+
20 Ibiteye ubwoba bitunguranye bizamwisukaho nk’amazi,+
Inkubi y’umuyaga imujyane nijoro.
21 Umuyaga w’iburasirazuba uzamutwara+ agendereko,
Kandi uzamushushubikanya umuvane aho yari ari.+
22 Uzamwihuraho we kumugirira impuhwe,+
Kandi rwose azagerageza guhunga imbaraga zawo.+
23 Bazamukomera mu mashyi bamumwaza,+
Bamukubitire ikivugirizo+ bari aho yahoze.