38 Nuko Yehova asubiriza Yobu mu muyaga w’ishuheri+ ati
2 “Uwo ni nde upfukirana umugambi,
Avuga amagambo atarangwa n’ubwenge?+
3 Ngaho kenyera kigabo
Nkubaze, nawe unsubize.+
4 Wari he igihe nashyiragaho imfatiro z’isi?+
Ngaho mbwira niba ubisobanukiwe.
5 Ni nde washyizeho ingero zayo, niba ubizi,
Cyangwa se ni nde warambuye umugozi ugera hejuru yayo?
6 Imfatiro zayo+ zishinze mu ki,
Cyangwa ni nde washyizeho ibuye ryayo rikomeza imfuruka,
7 Igihe inyenyeri za mu gitondo+ zarangururiraga hamwe amajwi y’ibyishimo,
N’abana b’Imana bose+ bakarangurura amajwi bayisingiza?
8 Ni nde wakingishije inyanja inzugi,+
Igihe yasohokaga nk’iturutse mu nda ibyara,
9 Igihe nashyiragaho ibicu ngo biyibere umwambaro,
N’umwijima w’icuraburindi ngo iwifurebe?
10 Igihe nayishyiriragaho itegeko,
Nkayishyiriraho ibihindizo n’inzugi,+
11 Nkayibwira nti ‘garukira aha ntuharenge,+
Kandi aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone igomba kugarukira’?+
12 Mbese kuva wabaho, wigeze utegeka ko bucya?+
Wigeze umenyesha umuseke umwanya wawo,
13 Kugira ngo ufate impera z’isi
Maze uyikunkumuremo ababi?+
14 Ihinduka nk’ibumba+ bateyeho ikashe,
Maze ibintu bigahagarara mu mwanya wabyo nk’ibyambaye.
15 Urumuri rw’ababi rukurwaho,+
N’ukuboko kwashyizwe hejuru kukavunika.+
16 Mbese wigeze ugera ku masoko y’inyanja,
Cyangwa wigeze ugenda+ ushaka mu kuzimu kw’imuhengeri?+
17 Mbese wigeze uhishurirwa amarembo y’urupfu,+
Cyangwa se wabasha kubona amarembo y’umwijima w’icuraburindi?+
18 Ese wigeze usobanukirwa ukuntu isi ari ngari?+
Ngaho mbwira niba ubizi byose.
19 Inzira igana aho urumuri ruba iba he?+
Naho se umwijima wo uba he,
20 Kugira ngo uwushorere uwugeze ku rugabano rwawo,
Kandi usobanukirwe inzira igana mu nzu yawo?
21 Ese wabimenye bitewe n’uko icyo gihe wari waravutse,+
N’iminsi yawe ikaba ari myinshi?
22 Mbese winjiye mu bigega bya shelegi,+
Cyangwa ujya ubona ibigega by’urubura,+
23 Ibyo nabikiye umunsi w’ibyago,
Nkabibikira umunsi w’imirwano n’intambara?+
24 None se, urumuri rukwirakwira runyuze mu yihe nzira,
Cyangwa umuyaga w’iburasirazuba+ ukwirakwira ku isi unyuze mu yihe nzira?
25 Ni nde waciriye umwuzure imigende,
Kandi agashyiriraho inzira igicu cy’inkuba ihinda,+
26 Kugira ngo imvura igwe ku butaka butariho umuntu,+
Mu butayu butabamo umuntu wakuwe mu mukungugu,
27 Isomye uturere tw’amatongo twibasiwe n’imvura y’umugaru,
Kandi itume ibyatsi bikimera bikura?+
28 Mbese imvura igira se,+
Cyangwa ni nde wabyaye ikime?+
29 Urubura ruva mu nda ya nde,
Kandi se ni nde ubyara amahindu+ yo mu ijuru?
30 Amazi akomeza kwihisha ameze nk’ari munsi y’ibuye,
N’imuhengeri hagafatana nk’urutare.+
31 Ese ushobora guhambiranya imirunga y’itsinda ry’inyenyeri rya Kima ukayikomeza,
Cyangwa guhambura imigozi y’itsinda ry’inyenyeri rya Kesili?+
32 Mbese wabasha kuzana itsinda ry’inyenyeri rya Mazaroti mu gihe cyaryo cyagenwe?
Kandi se ushobora kuyobora itsinda ry’inyenyeri rya Ashi hamwe n’abana baryo?
33 Ese wigeze umenya amategeko agenga ijuru,+
Cyangwa washobora gushyira ubutware bwayo ku isi?
34 Mbese ushobora kurangurura ijwi ryawe rikagera mu bicu,
Kugira ngo imivumba y’amazi ikurengere?+
35 Mbese ushobora kohereza imirabyo ngo igende,
Maze ikakubwira iti ‘turi hano!’?
36 Ni nde washyize ubwenge+ mu rugerekerane rw’ibicu,
Cyangwa ni nde watumye ibibera mu isanzure ry’ikirere bigira ubuhanga?+
37 Ni nde wabarisha ibicu ubwenge akamenya umubare nyakuri wabyo,
Cyangwa ni nde wabasha gusuka intango z’amazi zo mu ijuru,+
38 Umukungugu ugatemba nk’icyuma gishongeshejwe,
N’ibinonko bigafatana?
39 Mbese ushobora guhigira intare umuhigo?
Kandi se wabasha kumara ipfa imigunzu y’intare,+
40 Iyo ibundaraye mu bwihisho bwayo,+
Cyangwa iryamye mu isenga ryayo yubikiriye?
41 Ni nde utegurira igikona ibyokurya,+
Iyo ibyana byacyo bitakambira Imana,
Bizerera hirya no hino byabuze icyo birya?