Yobu
3 Mbese yakwinginga cyane,
Cyangwa ikakubwira amagambo meza?
4 Mbese yagirana nawe isezerano,
Kugira ngo ikubere umugaragu kugeza ibihe bitarondoreka?
5 Mbese wakina na yo nk’ukina n’inyoni,
Cyangwa wayizirikira gushimisha udukobwa twawe?
6 Mbese abarobyi bayigurisha?
Mbese bayigabanya abacuruzi?
8 Yikoreho se!
Uraba ushoje urugamba utazibagirwa. Kandi ntuzongere.
9 Dore n’uwiringiraga ko ashobora kuyifata azamanjirwa.
Umuntu apfa kuyikubita amaso agahita yitura hasi.
10 Nta wufite ubutwari bwatuma atinyuka kuyisembura.
None se ni nde ushobora guhagarara imbere yanjye?+
11 Ni nde wabanje kugira icyo ampa ngo mbe nkwiriye kumwitura?+
Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye.+
12 Sinaceceka ngo ndeke kuvuga iby’ingingo z’umubiri wayo
Cyangwa ibyerekeye imbaraga zayo n’umubyimba wayo mwiza.
13 Ni nde wigeze kuyikuraho umwambaro wayo,
Kandi se ni nde wakwinjira mu nzasaya zayo?
14 Ni nde wigeze kwasamura akanwa kayo kanini?
Amenyo yayo ateye ubwoba.
15 Ubwibone bwayo buri mu magaragamba yayo,
Afunze nk’ayafatanyishijwe ikimenyetso.
16 Arasobekeranye, rimwe rigahwana n’irindi,
Ndetse n’umwuka ntiwabona aho winjirira hagati yayo.
17 Rimwe rihura n’irindi bikarumana;
Arafatana kandi ntashobora gutandukana.
18 Iritsamura urumuri rukaza,
Kandi amaso yayo ameze nk’umuseke utambitse.
19 Mu kanwa kayo havamo imirabyo,
Ndetse havamo ibishashi by’umuriro.
20 Mu mazuru yayo hasohokamo umwotsi,
Nk’uwo mu itanura bacanishije ibyatsi.
22 Mu ijosi ryayo ni ho imbaraga ziba,
Kandi kwiheba gukinagira imbere yayo.
23 Imihiro y’umubiri wayo irafatanye;
Imeze nk’icyuma cyayiyagirijweho, ntishobora komoka.
24 Umutima wayo ukomeye nk’ibuye,
Ni ukuri ukomeye nk’urusyo.
31 Ituma imuhengeri hibirindura nk’inkono ibira;
Ituma inyanja imera nk’urwabya batunganyirizamo amavuta ahumura.
32 Aho inyuze ihasiga inzira irabagirana,
Umuntu akabona imuhengeri hameze nk’uruyenzi rw’imvi.
33 Iyo iri ku butaka nta kindi gihwana na yo,
Yo yaremewe kutagira ubwoba.
34 Ibona ibiri hejuru byose.
Ni umwami w’inyamaswa z’inkazi zose.”