118 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+
Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
2 Isirayeli nivuge iti
“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+
3 Ab’inzu ya Aroni bavuge+ bati
“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+
4 Abatinya Yehova bavuge+ bati
“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+
5 Nageze mu mimerere ibabaje ntakambira Yah,+
Maze Yah aransubiza anshyira ahantu hagari.+
6 Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya;+
Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?+
7 Yehova ari mu ruhande rwanjye hamwe n’abantabara,+
Ni yo mpamvu abanyanga nzabishima hejuru.+
8 Guhungira kuri Yehova ni byiza,+
Kuruta kwiringira umuntu wakuwe mu mukungugu.+
9 Guhungira kuri Yehova ni byiza+
Kuruta kwiringira abakomeye.+
10 Amahanga yose yarangose;+
Ariko nakomeje kuyakumira mu izina rya Yehova.+
11 Yarangose, ni koko yarangose;+
Ariko mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira.
12 Yangose nk’inzuki;+
Yazimye nk’umuriro w’igihuru cy’amahwa.+
Kandi mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira.+
13 Waransunitse cyane kugira ngo ngwe,+
Ariko Yehova yaramfashije.+
14 Yah ni ubwugamo bwanjye n’imbaraga zanjye,+
Kandi ambera agakiza.+
15 Ijwi ry’ibyishimo n’agakiza+
Riri mu mahema+ y’abakiranutsi.+
Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+
16 Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kwihesha ikuzo;+
Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+
17 Sinzapfa ahubwo nzakomeza kubaho,+
Kugira ngo namamaze imirimo ya Yah.+
18 Yah yampaye igihano gikaze,+
Ariko ntiyantanze ngo mfe.+
19 Nimunyugururire amarembo yo gukiranuka;+
Nzayinjiramo kandi nzasingiza Yah.+
20 Iri ni ryo rembo rya Yehova;+
Abakiranutsi bazaryinjiramo.+
21 Nzagusingiza kuko wanshubije,+
Kandi wambereye agakiza.+
22 Ibuye abubatsi banze+
Ni ryo ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka.+
23 Ibyo byaturutse kuri Yehova,+
Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.+
24 Uyu ni umunsi Yehova yashyizeho;+
Tuzawishimamo kandi tuwunezererwemo.+
25 Yehova, turakwinginze dukize!+
Yehova, turakwinginze duhe kugira icyo tugeraho!+
26 Hahirwa uje mu izina rya Yehova;+
Twabahereye umugisha mu nzu ya Yehova.+
27 Yehova ni Imana yacu,+
Kandi ni we uduha urumuri.+
Mutegure umutambagiro+ mukoresheje amashami,+
Mugeze ku mahembe y’igicaniro.+
28 Uri Imana yanjye kandi nzagusingiza;+
Mana yanjye, nzagushyira hejuru.+
29 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+
Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+