137 Twicaraga+ ku nzuzi z’i Babuloni,+
Kandi iyo twibukaga Siyoni twarariraga.+
2 Twari twaramanitse inanga zacu+
Mu biti by’imikinga+ byaho.
3 Igihe twari yo, abari baratugize imbohe badusabaga kubaririmbira,+
N’abadukobaga bakadusaba kubashimisha,+ bati
“Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z’i Siyoni.”+
4 Twabasha dute kuririmbira indirimbo ya Yehova+
Ku butaka bw’amahanga?+
5 Yerusalemu we, ninkwibagirwa,+
Ukuboko kwanjye kw’iburyo na ko kuzibagirwe.
6 Ururimi rwanjye ruzafatane n’urusenge rw’akanwa+
Nintakwibuka,+
Nintashyira Yerusalemu hejuru
Ngo nyirutishe ikintu kintera ibyishimo kuruta ibindi.+
7 Yehova, wibuke+ Abedomu+ ku munsi Yerusalemu yaguyeho,+
Ukuntu bavugaga bati “muyambike ubusa! Muyambike ubusa mugeze ku rufatiro rwayo!”+
8 Yewe mukobwa w’i Babuloni ugiye kunyagwa,+
Hahirwa uzakwitura,+
Akagukorera nk’ibyo wadukoreye.+
9 Hahirwa uzafata abana bawe
Akabajanjagura+ abahondaguye ku rutare.