Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
140 Yehova nkiza abantu babi,+
Kandi undinde umunyarugomo.+
2 Bacuze imigambi mibi mu mitima yabo,+
Kandi bahora bagaba ibitero nk’abari mu ntambara, umunsi ukira.+
3 Batyaje indimi zabo nk’iz’inzoka;+
Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri.+ Sela.
4 Yehova, ndinda amaboko y’umubi,+
Undinde umunyarugomo,+
N’abacuze umugambi wo kunsitaza.+
5 Abishyira hejuru banteze umutego,+
Kandi bateze imigozi iruhande rw’inzira nk’urushundura;+
Banteze imitego ngo nyigwemo.+ Sela.
6 Nabwiye Yehova nti “uri Imana yanjye;+
Yehova, umva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”+
7 Yehova Mwami w’Ikirenga,+ wowe mbaraga z’agakiza kanjye,+
Wakingiye umutwe wanjye ku munsi w’intambara.+
8 Yehova, ntuhe umuntu mubi ibyo yifuza;+
Ntiwemere ko umugambi we ugira icyo ugeraho kugira ngo atishyira hejuru.+ Sela.
9 Naho imitwe y’abangose+
Itwikirwe n’ibyago iminwa yabo ivuga.+
10 Basukweho amakara yaka;+
Bagwe mu muriro,+ bagwe mu byobo by’amazi kugira ngo batongera guhaguruka.+
11 Uvuga amagambo akomeye ntagashinge imizi mu isi,+
N’umunyarugomo ahigwe n’ikibi kandi gihore kimwihuraho.+
12 Nzi neza ko Yehova azarenganura+
Imbabare, agasohoza urubanza rw’abakene.+
13 Rwose, abakiranutsi bazashima izina ryawe,+
Kandi ababoneye bazatura imbere yawe.+