95 Nimuze turangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo!+
Nimuze turangururire Igitare cy’agakiza kacu ijwi ryo kunesha.+
2 Nimuze tujye imbere ye tumushimira;+
Nimuze tumuririmbire turangurura ijwi ryo kunesha.+
3 Kuko Yehova ari Imana ikomeye,+
Kandi ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.+
4 Afashe inda y’isi+ mu kuboko kwe,
Kandi impinga z’imisozi ni ize.+
5 Inyanja yaremye ni iye,+
Amaboko ye ni yo yaremye ubutaka.+
6 Nimwinjire, muze dusenge kandi twikubite hasi twubamye;+
Nimucyo dupfukame+ imbere ya Yehova Umuremyi wacu.+
7 Kuko ari we Mana yacu, natwe turi ubwoko bwo mu rwuri rwe, kandi turi intama zo mu kuboko kwe.+
Uyu munsi nimwumva ijwi rye,+
8 Ntimwinangire umutima nk’i Meriba,+
Nko ku munsi w’i Masa mu butayu,+
9 Igihe ba sokuruza bangeragezaga;+
Barangerageje, kandi nanone babonye ibyo nakoze.+
10 Mu gihe cy’imyaka mirongo ine yose, nakomeje kwanga urunuka ab’icyo gihe,+
Maze ndavuga nti
“Ni ubwoko bwayobye mu mitima,+
Kandi ntibigeze bamenya inzira zanjye.”+
11 Nuko ndahira mfite uburakari+ nti
“Ntibazinjira mu kiruhuko cyanjye.”+