Imigani
21 Umutima w’umwami ni nk’imigende y’amazi mu kuboko kwa Yehova;+ awerekeza aho ashaka hose.+
2 Inzira z’umuntu zose ziba zimutunganiye,+ ariko Yehova ni we ugera imitima.+
3 Gukora ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo Yehova yishimira kuruta ibitambo.+
4 Amaso y’ubwibone n’umutima wirata,+ ari byo rumuri rw’ababi, ni icyaha.+
5 Imigambi y’umunyamwete izana inyungu,+ ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.+
6 Ubutunzi abantu baronka bakoresheje ururimi rubeshya ni nk’umwuka ujyanwa n’umuyaga;+ bene abo baba bashaka urupfu.+
7 Ubusahuzi bw’ababi buzaboreka,+ kuko banze gukurikiza ubutabera.+
8 Umuntu wayobye agoreka inzira ze,+ ariko umuntu uboneye we akiranuka mu byo akora.+
9 Ibyiza ni ukwibera mu mfuruka y’igisenge+ kuruta kubana mu nzu n’umugore w’ingare.+
10 Umuntu mubi ararikira ibibi,+ kandi ntagaragariza mugenzi we ineza.+
11 Guca icyiru umukobanyi bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge,+ kandi iyo wigishije umunyabwenge kugira ubushishozi bituma yunguka ubumenyi.+
12 Ikiranuka ni yo igenzura inzu y’umuntu mubi,+ ikagusha ababi bakagerwaho n’amakuba.+
13 Umuntu wese wiziba amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,+ na we azataka abure umutabara.+
14 Impano itangiwe ahiherereye icubya uburakari,+ kandi impongano itanzwe mu ibanga+ icubya umujinya mwinshi.
15 Umukiranutsi ashimishwa no gukurikiza ubutabera,+ ariko inkozi z’ibibi zizagerwaho n’ibintu biteye ubwoba.+
16 Umuntu uyoba akava mu nzira y’ubushishozi+ azaruhukira mu iteraniro ry’abapfuye batagira icyo bimarira.+
17 Ukunda ibinezeza azakena,+ kandi ukunda divayi n’amavuta ntazaronka ubutunzi.+
18 Umuntu mubi aba incungu y’umukiranutsi,+ kandi uriganya ajya mu cyimbo cy’abagendera mu nzira itunganye.+
19 Ibyiza ni ukwibera mu butayu kuruta kubana n’umugore w’ingare mu mihangayiko.+
20 Amavuta n’ubutunzi bwifuzwa biba mu nzu y’umunyabwenge,+ ariko umupfapfa arabisesagura.+
21 Ukurikira gukiranuka+ n’ineza yuje urukundo azabona ubuzima, gukiranuka n’icyubahiro.+
22 Umunyabwenge yuriye umugi w’abanyambaraga kugira ngo acogoze imbaraga wishingikirizaho.+
23 Urinda akanwa ke n’ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe ibyago.+
24 Umunyakizizi bamwita umwibone n’umwirasi wiyemera.+
25 Kurarikira k’umunebwe kuzamwicisha, kuko yanze gukoresha amaboko ye.+ 26 Yiriza umunsi wose ararikiye cyane, ariko umukiranutsi aratanga ntagire icyo yimana.+
27 Igitambo cy’ababi ni ikintu cyangwa urunuka,+ kandi kirushaho kwangwa iyo umuntu akizanye afite imyifatire y’ubwiyandarike.+
28 Umuhamya ushinja ibinyoma azarimbuka,+ ariko umuntu wumva azavuga iteka ryose.+
29 Umuntu mubi ntagira isoni,+ ariko umukiranutsi azashimangira inzira ze zikomere.+
30 Nta bwenge, nta n’ubushishozi cyangwa imigambi by’umuntu urwanya Yehova.+
31 Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,+ ariko Yehova ni we utanga agakiza.+