Umubwiriza
1 Amagambo y’umubwiriza+ mwene Dawidi, umwami w’i Yerusalemu.+ 2 Umubwiriza yaravuze ati “ni ubusa gusa!+ Ni ubusa gusa! Byose ni ubusa!”+ 3 Ni iyihe nyungu umuntu abonera mu mirimo ye yose iruhije akorana+ umwete kuri iyi si?*+ 4 Ab’igihe kimwe baragenda+ hakaza ab’ikindi gihe,+ ariko isi ihoraho iteka ryose.+ 5 Izuba na ryo rirarasa kandi rikarenga,+ rikagaruka aho riri burasire ryihuta.+
6 Umuyaga werekeza mu majyepfo ugahindurira mu majyaruguru,+ ugakomeza kuzenguruka ubudatuza,+ kandi ukagaruka aho watangiriye kuzenguruka.+
7 Imigezi yose yo mu itumba+ yiroha mu nyanja,+ nyamara inyanja ntiyuzura.+ Aho imigezi yo mu itumba inyura ni ho isubira kunyura.+ 8 Ibintu byose binaniza umubiri;+ nta wabasha kubivuga byose. Ijisho ntirihaga kureba+ n’ugutwi ntiguhaga kumva.+ 9 Ibyabayeho ni byo bizongera kubaho,+ kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa; bityo rero, nta gishya kuri iyi si.+ 10 Mbese hari ikintu kiriho, umuntu yavuga ati “dore iki ni gishya”? Kiba cyarabayeho uhereye mu bihe bitarondoreka;+ ibyabayeho byahereye mu bihe bya mbere yacu.+ 11 Abantu bo mu bihe byahise ntibacyibukwa, kandi abo mu bihe bizaza na bo ntibazibukwa.+ Ndetse n’abazaza nyuma yaho ntibazabibuka.+
12 Jyewe umubwiriza nabaye umwami wa Isirayeli i Yerusalemu.+ 13 Kandi nahuguriye umutima wanjye gushaka ubwenge+ no kubugenzura mu birebana n’ibintu byose byakorewe munsi y’ijuru, imirimo itera imiruho Imana yahaye abantu ngo bayihugiremo.+ 14 Nitegereje imirimo yose ikorerwa kuri iyi si,+ mbona ko byose ari ubusa, ko ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+
15 Icyagoramye ntigishobora kugororwa,+ kandi ibitariho ntibishobora kubarwa. 16 Jyewe ubwanjye nibwiye mu mutima wanjye+ nti “dore nagize ubwenge bwinshi kurusha undi muntu wese wabayeho mbere yanjye i Yerusalemu,+ kandi umutima wanjye wabonye ubwenge bwinshi n’ubumenyi bwinshi.”+ 17 Nuko nshishikariza umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya ubusazi,+ kandi namenye ubupfapfa,+ mbona ko ibyo na byo ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+ 18 Kuko ubwenge bwinshi budatana n’agahinda kenshi,+ ku buryo uwongereye ubumenyi aba yongereye n’imibabaro.+