Umubwiriza
5 Nujya mu nzu y’Imana y’ukuri ujye urinda ibirenge byawe,+ kandi ujye wegera utege amatwi+ aho gutamba igitambo nk’uko abapfapfa babigenza,+ kuko baba batazi ko bakora nabi.+
2 Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi umutima wawe+ ntukagire ubwira bwo kuvugira ijambo imbere y’Imana y’ukuri,+ kuko Imana y’ukuri iri mu ijuru+ ariko wowe ukaba uri ku isi. Ni yo mpamvu amagambo yawe akwiriye kuba make.+ 3 Inzozi zituruka ku mihihibikano myinshi,+ kandi amagambo menshi y’umupfapfa atuma avuga iby’ubupfu.+ 4 Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura,+ kuko nta wishimira abapfapfa.+ Ujye uhigura icyo wahize.+ 5 Guhiga umuhigo ntuwuhigure+ birutwa no kutawuhiga.+ 6 Ntukemerere akanwa kawe gucumuza umubiri wawe+ kandi ntukavugire imbere y’umumarayika+ ko wari wibeshye.+ Kuki Imana y’ukuri yakurakarira bitewe n’ibyo uvuze, igasenya umurimo w’amaboko yawe?+ 7 Kuko inzozi zituruka ku mihihibikano myinshi,+ kandi hariho ibitagira umumaro byinshi n’amagambo menshi. Ariko wowe ujye utinya Imana y’ukuri.+
8 Nubona mu ntara hari ukandamiza umukene, n’urugomo rukimura imanza zitabera+ no gukiranuka, ibyo ntibikagutangaze+ kuko usumba uri mu rwego rwo hejuru+ aba abireba,+ kandi abo bombi bafite ababasumba.
9 Nanone kandi, inyungu iva mu isi ni iyabo bose,+ kuko n’umwami abeshwaho no gukorerwa mu murima.+
10 Ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu.+ Ibyo na byo ni ubusa.+
11 Iyo ibintu byiza bibaye byinshi, ababirya na bo baba benshi.+ None se nyirabyo aba yungutse iki uretse kubirebesha amaso gusa?+
12 Ibitotsi by’umugaragu bimugwa neza+ nubwo yarya duke cyangwa byinshi, ariko ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira.
13 Hari ibyago bikomeye nabonye muri iyi si: ubutunzi bubikirwa nyirabwo bikamukururira ibyago.+ 14 Ubwo butunzi bwarayoyotse+ bitewe n’imirimo itera imiruho, maze abyara umwana nta cyo asigaranye mu ntoki.+
15 Uko umuntu yavuye mu nda ya nyina yambaye ubusa ni ko azagenda;+ azagenda nk’uko yaje, kandi nta kintu na kimwe azajyana+ mu byo yakoranye umwete byose, nta na kimwe ashobora gutwara.
16 Ibyo na byo ni ibyago bikomeye: umuntu agenda nk’uko yaje; none se umuntu ukomeza gukorana umwete yiruka inyuma y’umuyaga bimumarira iki?+ 17 Mu minsi yose yo kubaho kwe arira mu mwijima, afite agahinda kenshi+ n’indwara n’uburakari.
18 Dore ikintu cyiza nabonye kiruta ibindi: ni ukurya no kunywa no kubonera ibyiza mu mirimo yose iruhije+ umuntu akorana umwete kuri iyi si, mu minsi yo kubaho kwe Imana y’ukuri yamuhaye, kuko uwo ari wo mugabane we. 19 Kandi umuntu wese Imana y’ukuri yahaye ubukungu n’ubutunzi,+ yanamuhaye kubirya+ no gutwara umugabane we no kwishimira imirimo akorana umwete.+ Iyo ni impano y’Imana.+ 20 Si kenshi azajya yibuka iminsi yo kubaho kwe, kuko Imana imuha kunezerwa mu mutima.+