Indirimbo ya Salomo
5 “Mushiki wanjye,+ mugeni wanjye,+ naje mu busitani bwanjye.+ Nasoromye ishangi yanjye+ n’ibyatsi byanjye bihumura. Nariye ikinyagu cyanjye n’ubuki bwanjye;+ nanyoye divayi yanjye n’amata yanjye.”
“Nimurye ncuti zanjye! Nimunywe maze musinde urukundo!”+
2 “Ndasinziriye ariko umutima wanjye uri maso.+ Ndumva umukunzi wanjye akomanga!”+
“Nkingurira+ mushiki wanjye, mukobwa nakunze, numa yanjye, wowe utagira inenge!+ Kuko umutwe wanjye watonze ikime, n’imisatsi yanjye yuzuye ibitonyanga by’ikime cya nijoro.”+
3 “‘Ko niyambuye ikanzu yanjye, nabasha nte kongera kuyambara? Ko nakarabye ibirenge, nabasha nte kongera kubyanduza?’ 4 Umukunzi wanjye yashubijeyo ukuboko yari yinjije mu mwenge w’urugi, maze umutima wanjye+ uradiha. 5 Nuko ndabyuka ngo nkingurire umukunzi wanjye, maze ibiganza byanjye bitonyanga ishangi, n’intoki zanjye zitonyanga ishangi iyagirana hejuru y’imyenge y’ibyuma bikingishwa urugi. 6 Nuko nkingurira umukunzi wanjye, ariko umukunzi wanjye yari yahindukiye yigendeye. Ubwo numvaga ijwi rye umutima wanjye warashigutse. Naramushatse ariko sinamubona.+ Naramuhamagaye ntiyanyitaba. 7 Abarinzi+ bazengurukaga mu mugi barambonye maze barankubita barankomeretsa. Abarindaga inkuta+ banyambuye umwenda munini nari nifubitse.
8 “Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe,+ ndabarahije:+ nimubona umukunzi wanjye+ mumumbwirire ko urukundo rwanzonze.”+
9 “Yewe hogoza mu bakobwa,+ umukunzi wawe arusha iki abandi bakundwa?+ Umukunzi wawe arusha iki abandi bakundwa byatuma uturahiza utyo?”+
10 “Umukunzi wanjye ni mwiza bihebuje kandi akeye mu maso. Mu bihumbi icumi ni we ugaragara kurusha abandi bose.+ 11 Umutwe we ni zahabu, zahabu yatunganyijwe. Imisatsi ye imeze nk’amaseri y’imikindo; imisatsi ye yirabura isa n’igikona. 12 Amaso ye ameze nk’inuma zihagaze ku migende y’amazi, zoga mu mata, ziri ku kidendezi. 13 Amatama ye ameze nk’ubusitani bw’indabyo zihumura,+ nk’iminara y’ibyatsi bihumura neza. Iminwa ye imeze nk’amarebe, itonyanga ishangi.+ 14 Intoki ze ni zahabu, zuzuye kirusolito. Inda ye imeze nk’igisate cy’ihembe ry’inzovu gitatsweho safiro. 15 Amaguru ye ameze nk’inkingi za marimari zishinze mu bisate bya zahabu itunganyijwe. Uburanga bwe ni nk’ubwa Libani, burahebuje nk’amasederi.+ 16 Iminwa ye ni uburyohe gusa gusa, kandi ibye byose ni ibyo kwifuzwa.+ Bakobwa b’i Yerusalemu mwe, nguwo umukunzi wanjye, uwo ni we musore nakunze.”