ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 13
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Yeremiya 13:4

Impuzamirongo

  • +It 2:14

Yeremiya 13:9

Impuzamirongo

  • +Lw 26:19; Img 16:18; Zf 3:11; Lk 18:14; Yk 4:6; 1Pt 5:5

Yeremiya 13:10

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:16
  • +Yr 6:28; 9:14; 11:8; 16:12; Ibk 7:51
  • +Abc 2:12; 1Sm 8:8; 2Ng 7:19

Yeremiya 13:11

Impuzamirongo

  • +Gut 26:18
  • +Kv 19:5; Zb 135:4
  • +Yr 33:9
  • +Zb 81:11; Yr 6:17

Yeremiya 13:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:3; 25:18; 2Sm 16:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Nimukanguke!,

    9/2015, p. 7

Yeremiya 13:13

Impuzamirongo

  • +Yr 29:16
  • +Zb 75:8; Ye 29:9; 51:17; 63:6; Yr 25:27

Yeremiya 13:14

Impuzamirongo

  • +Yr 6:21; Ezk 5:10; Mt 10:21
  • +Ye 13:9; 27:11; Ezk 7:4; 24:14; Rm 2:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Egera Yehova, p. 258

Yeremiya 13:15

Impuzamirongo

  • +Img 18:12; Yk 4:10
  • +Yr 26:15

Yeremiya 13:16

Impuzamirongo

  • +Ys 7:19; Zb 96:7
  • +Ye 5:30; 8:22; Am 8:9
  • +Img 4:19
  • +Ye 59:9
  • +Zb 44:19
  • +Ye 60:2

Yeremiya 13:17

Impuzamirongo

  • +Yr 22:5; Ml 2:2
  • +Yr 9:1; Amg 1:2; 2:18
  • +Zb 80:1; 100:3

Yeremiya 13:18

Impuzamirongo

  • +2Bm 10:13; 24:12; Yr 22:26
  • +Img 25:7; Lk 14:8
  • +Ezk 21:26

Yeremiya 13:19

Impuzamirongo

  • +Gut 28:64; 2Bm 25:21; Yr 39:9

Yeremiya 13:20

Impuzamirongo

  • +Yr 6:22
  • +Ezk 34:8; Ibk 20:29

Yeremiya 13:21

Impuzamirongo

  • +Ye 10:3
  • +Ye 39:2
  • +Ye 13:8; Yr 6:24; Mk 4:9; 1Ts 5:3

Yeremiya 13:22

Impuzamirongo

  • +Zf 1:12
  • +Yr 5:19; 16:10
  • +Ye 20:4; Ezk 16:37; Hs 2:3

Yeremiya 13:23

Impuzamirongo

  • +1Ng 1:10
  • +Img 27:22; Mt 19:24
  • +Yr 9:5

Yeremiya 13:24

Impuzamirongo

  • +Lw 26:33; Gut 28:64; Lk 21:24
  • +Zb 1:4; Yr 4:11; Hs 13:3

Yeremiya 13:25

Impuzamirongo

  • +Zb 11:6; Mt 24:51
  • +Gut 32:18; Zb 106:21; Yr 2:32
  • +Gut 32:38; Ye 28:15; Yr 10:14; Hk 2:18

Yeremiya 13:26

Impuzamirongo

  • +Amg 1:8; Ezk 16:37; 23:29; Hs 2:10

Yeremiya 13:27

Impuzamirongo

  • +Yr 2:20; 3:2; Ezk 16:15
  • +Yr 5:8
  • +Ye 65:7; Ezk 6:13
  • +Ezk 24:13
  • +Hs 8:5

Byose

Yer 13:4It 2:14
Yer 13:9Lw 26:19; Img 16:18; Zf 3:11; Lk 18:14; Yk 4:6; 1Pt 5:5
Yer 13:102Ng 36:16
Yer 13:10Yr 6:28; 9:14; 11:8; 16:12; Ibk 7:51
Yer 13:10Abc 2:12; 1Sm 8:8; 2Ng 7:19
Yer 13:11Gut 26:18
Yer 13:11Kv 19:5; Zb 135:4
Yer 13:11Yr 33:9
Yer 13:11Zb 81:11; Yr 6:17
Yer 13:121Sm 10:3; 25:18; 2Sm 16:1
Yer 13:13Yr 29:16
Yer 13:13Zb 75:8; Ye 29:9; 51:17; 63:6; Yr 25:27
Yer 13:14Yr 6:21; Ezk 5:10; Mt 10:21
Yer 13:14Ye 13:9; 27:11; Ezk 7:4; 24:14; Rm 2:5
Yer 13:15Img 18:12; Yk 4:10
Yer 13:15Yr 26:15
Yer 13:16Ys 7:19; Zb 96:7
Yer 13:16Ye 5:30; 8:22; Am 8:9
Yer 13:16Img 4:19
Yer 13:16Ye 59:9
Yer 13:16Zb 44:19
Yer 13:16Ye 60:2
Yer 13:17Yr 22:5; Ml 2:2
Yer 13:17Yr 9:1; Amg 1:2; 2:18
Yer 13:17Zb 80:1; 100:3
Yer 13:182Bm 10:13; 24:12; Yr 22:26
Yer 13:18Img 25:7; Lk 14:8
Yer 13:18Ezk 21:26
Yer 13:19Gut 28:64; 2Bm 25:21; Yr 39:9
Yer 13:20Yr 6:22
Yer 13:20Ezk 34:8; Ibk 20:29
Yer 13:21Ye 10:3
Yer 13:21Ye 39:2
Yer 13:21Ye 13:8; Yr 6:24; Mk 4:9; 1Ts 5:3
Yer 13:22Zf 1:12
Yer 13:22Yr 5:19; 16:10
Yer 13:22Ye 20:4; Ezk 16:37; Hs 2:3
Yer 13:231Ng 1:10
Yer 13:23Img 27:22; Mt 19:24
Yer 13:23Yr 9:5
Yer 13:24Lw 26:33; Gut 28:64; Lk 21:24
Yer 13:24Zb 1:4; Yr 4:11; Hs 13:3
Yer 13:25Zb 11:6; Mt 24:51
Yer 13:25Gut 32:18; Zb 106:21; Yr 2:32
Yer 13:25Gut 32:38; Ye 28:15; Yr 10:14; Hk 2:18
Yer 13:26Amg 1:8; Ezk 16:37; 23:29; Hs 2:10
Yer 13:27Yr 2:20; 3:2; Ezk 16:15
Yer 13:27Yr 5:8
Yer 13:27Ye 65:7; Ezk 6:13
Yer 13:27Ezk 24:13
Yer 13:27Hs 8:5
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Yeremiya 13:1-27

Yeremiya

13 Yehova yarambwiye ati “genda ushake umukandara uboshywe mu budodo bwiza uwukenyeze, ariko ntuzigere uwushyira mu mazi.” 2 Nuko nshaka umukandara nk’uko Yehova yari yabivuze, ndawukenyeza. 3 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho ubwa kabiri rigira riti 4 “fata uwo mukandara ukenyeje uhaguruke ujye ku ruzi rwa Ufurate,+ maze uwuhishe mu isenga ryo mu rutare.” 5 Nuko ndagenda nywuhisha ku ruzi rwa Ufurate nk’uko Yehova yari yabintegetse.

6 Hashize iminsi myinshi, Yehova arambwira ati “haguruka ujye ku ruzi rwa Ufurate ufate wa mukandara nagutegetse guhishayo.” 7 Nuko njya ku ruzi rwa Ufurate ndacukura, mvana wa mukandara aho nari narawuhishe, maze nsanga warangiritse, nta cyo ukimaze.

8 Hanyuma ijambo rya Yehova rinzaho rigira riti 9 “uku ni ko Yehova avuga ati ‘nguko uko nzangiza ubwibone bwa Yuda+ n’ubwibone bwinshi bwa Yerusalemu. 10 Aba bantu babi banga kumvira amagambo yanjye+ bakagenda bakurikiza imitima yabo yinangiye,+ bagakomeza gukurikira izindi mana kugira ngo bazikorere kandi bazikubite imbere,+ na bo bazamera nk’uwo mukandara utagifite icyo umaze.’ 11 ‘Nk’uko umukandara ufata mu rukenyerero rw’umuntu, ni ko natumye ab’inzu ya Isirayeli n’ab’inzu ya Yuda bose bomatana nanjye,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kugira ngo bambere ubwoko+ n’izina+ n’ishimwe n’ubwiza; ariko banze kumvira.’+

12 “Uzababwire uti ‘uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati “intango yose yuzuzwamo divayi.”’+ Na bo bazakubwira bati ‘ese tuyobewe ko intango yose yuzuzwamo divayi?’ 13 Uzababwire uti ‘uku ni ko Yehova avuga ati “abaturage bo muri iki gihugu bose n’abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ n’abatambyi n’abahanuzi n’abaturage b’i Yerusalemu, bose ngiye kubahata divayi kugeza igihe basindiye.+ 14 Nzabajanjagurira icyarimwe umwe muhonda ku wundi, abana mbahonda kuri ba se,”+ ni ko Yehova avuga. “Sinzabagirira impuhwe cyangwa ngo numve banteye agahinda, kandi sinzabagirira imbabazi ngo ndeke kubarimbura.”’+

15 “Nimutege amatwi mwumve. Ntimwishyire hejuru+ kuko Yehova ubwe yavuze.+ 16 Muheshe Yehova Imana yanyu ikuzo+ atarazana umwijima,+ ibirenge byanyu bigasitarira ku misozi mu kabwibwi.+ Muziringira umucyo+ ariko azawuhindura umwijima,+ awuhindure umwijima w’icuraburindi.+ 17 Ariko nimwanga kumva,+ ubugingo bwanjye buzaririra mu bwihisho bitewe n’ubwibone bwanyu, kandi rwose buzasuka amarira; amarira azatemba mu maso yanjye+ bitewe n’umukumbi+ wa Yehova uzaba warajyanywe mu bunyage.

18 “Bwira umwami n’umugabekazi+ uti ‘mwicare mu mwanya wo hasi,+ kuko ikamba ry’ubwiza bwanyu rizava ku mitwe yanyu rikagwa hasi.’+ 19 Imigi yo mu majyepfo yarakinzwe ku buryo nta wuyikingura. Ab’i Buyuda bose bajyanywe mu bunyage. Bose bajyanywe mu bunyage ntihasigara n’umwe.+

20 “Ubura amaso yawe urebe abaje baturuka mu majyaruguru.+ Umukumbi baguhaye, wa mukumbi wawe mwiza uri he?+ 21 None se uzavuga iki nibaguhindukirana,+ ko ari wowe wabigishije ukabagira incuti zawe magara zaguhoraga iruhande uhereye mu ntangiriro?+ Mbese ntuzafatwa n’ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara?+ 22 Kandi niwibwira mu mutima wawe+ uti ‘kuki ibi byose byangezeho?’+ Uzamenye ko ibyaha byawe byinshi ari byo byatumye ibinyita by’imyambaro yawe bibeyurwa,+ n’udutsinsino twawe tugakomereka.

23 “Mbese Umukushi+ yahindura ibara ry’uruhu rwe, cyangwa ingwe yahindura amabara yayo?+ Niba byashoboka, ubwo namwe mwashobora gukora ibyiza nubwo mwigishijwe gukora ibibi.+ 24 Nzabatatanya+ nk’uko ibyatsi bitwarwa n’umuyaga wo mu butayu.+ 25 Uwo ni wo mugabane wanyu nabagereye,”+ ni ko Yehova avuga, “kuko mwanyibagiwe,+ mugakomeza kwiringira ibinyoma.+ 26 Nanjye nzabeyura ibinyita by’imyambaro yawe mbigeze mu maso, maze isoni zawe zigaragare,+ 27 ibikorwa byawe by’ubusambanyi+ no kuvumera kwawe,+ ari byo bwiyandarike bwawe mu buraya. Nabonye ibikorwa byawe biteye ishozi wakoreye ku misozi no mu mirima.+ Uzabona ishyano Yerusalemu we! Ntushobora guhumanuka.+ Urabona ibyo bizageza ryari?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2021)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Share
  • Hitamo
  • Copyright © 2021 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Imikoreshereze
  • Amategeko agenga ubuzima bwite
  • JW.ORG
  • Injira
Share