Yeremiya
27 Mu ntangiriro y’ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya+ umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova, rigira riti 2 “Yehova yarambwiye ati ‘shaka imigozi n’umugogo+ ubishyire ku ijosi ryawe.+ 3 Uzabyoherereze umwami wa Edomu+ n’umwami w’i Mowabu+ n’umwami w’Abamoni+ n’umwami w’i Tiro+ n’umwami w’i Sidoni,+ ubihe intumwa zaje i Yerusalemu kureba Sedekiya umwami w’u Buyuda. 4 Uzabahe itegeko bazageza kuri ba shebuja, uti
“‘Uku ni ko muzabwira ba shobuja muti “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli+ aravuga ati 5 ‘ni jye waremye isi+ n’abantu+ n’inyamaswa+ zo ku isi, nkoresheje imbaraga zanjye nyinshi+ n’ukuboko kwanjye kurambuye;+ kandi nabihaye uwo nabonaga ko abikwiriye.+ 6 None ubu ibyo bihugu byose nabishyize mu maboko y’umugaragu wanjye+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni,+ ndetse namuhaye n’inyamaswa zo mu gasozi ngo zimukorere.+ 7 Amahanga yose azamukorera+ we n’umwana we n’umwuzukuru we, kugeza ubwo igihugu cye na cyo kizaba gitahiwe,+ kandi azaba umugaragu w’amahanga menshi n’abami bakomeye.’+
8 “‘“‘Ishyanga n’ubwami bitazakorera Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, n’ishyanga ritazacisha bugufi ijosi ngo ryikorere umugogo w’umwami w’i Babuloni, nzahagurukira iryo shyanga ndyicishe inkota+ n’inzara+ n’icyorezo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kugeza igihe nzabarangiriza nkoresheje ukuboko kwe.’+
9 “‘“‘Namwe ntimukumvire abahanuzi banyu+ n’ababaragurira n’abarosi banyu+ n’abakora iby’ubumaji n’abapfumu banyu,+ bababwira bati “ntimuzakorera umwami w’i Babuloni.”+ 10 Kuko babahanurira ibinyoma, kugira ngo mujyanwe kure y’igihugu cyanyu, bikazatuma mbatatanya maze mukarimbuka.+
11 “‘“‘Naho ishyanga rizacisha bugufi ijosi rikikorera umugogo w’umwami w’i Babuloni kandi rikamukorera, nzarireka rigume mu gihugu cyaryo,’ ni ko Yehova avuga, ‘rigihinge kandi rigituremo.’”’”+
12 Sedekiya+ umwami w’u Buyuda na we namubwiye amagambo nk’ayo,+ nti “mucishe bugufi ijosi mwikorere umugogo w’umwami w’i Babuloni kandi mumukorere we n’abantu be, mubone kubaho.+ 13 Kuki wowe n’abagize ubwoko bwawe mwakwicwa n’inkota+ n’inzara+ n’icyorezo,+ nk’uko Yehova yabibwiye ishyanga ritazakorera umwami w’i Babuloni? 14 Ntimukumve amagambo y’abahanuzi bababwira bati ‘ntimuzakorera umwami w’i Babuloni,’+ kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.+
15 “‘Si jye wabatumye,’ ni ko Yehova avuga, ‘ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, kugira ngo nzabatatanye+ maze muzarimbukane+ n’abahanuzi banyu babahanurira.’”+
16 Kandi nabwiye abatambyi na rubanda rwose, nti “Yehova aravuga ati ‘ntimukumve amagambo abahanuzi banyu babahanurira bagira bati “dore vuba aha ibikoresho byo mu nzu ya Yehova bigiye kugarurwa bivanywe i Babuloni!”+ Kuko babahanurira ibinyoma.+ 17 Ntimukabumvire, ahubwo mukorere umwami w’i Babuloni mubone kubaho.+ Kuki uyu mugi wahinduka amatongo?+ 18 Ariko niba ari abahanuzi koko kandi ijambo rya Yehova rikaba ribarimo, ngaho nibinginge Yehova nyir’ingabo+ kugira ngo ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu bitajyanwa i Babuloni.’
19 “Yehova nyir’ingabo yavuze iby’inkingi+ n’ikigega cy’amazi*+ n’amagare+ n’ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mugi,+ 20 ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni atatwaye igihe yavanaga Yekoniya+ mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda i Yerusalemu, akamujyana mu bunyage i Babuloni ari kumwe n’abakomeye bose b’i Buyuda n’i Yerusalemu;+ 21 kuko Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli yavuze iby’ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu,+ ati 22 ‘“bizajyanwa i Babuloni+ bigumeyo kugeza igihe nzongera kubyerekezaho ibitekerezo,”+ ni ko Yehova avuga. “Kandi nzabigarura mbisubize aha hantu.”’”+