Yeremiya
37 Nuko Umwami Sedekiya+ mwene Yosiya+ yima ingoma mu cyimbo cya Koniya+ mwene Yehoyakimu,+ ari Nebukadinezari umwami w’i Babuloni umugize umwami w’u Buyuda.+ 2 Ariko we n’abagaragu be na rubanda ntibumviye amagambo Yehova+ yavuze binyuze ku muhanuzi Yeremiya.+
3 Nuko Umwami Sedekiya atuma Yehukali+ mwene Shelemiya na Zefaniya+ mwene Maseya+ umutambyi, abatuma ku muhanuzi Yeremiya, ati “turakwinginze, senga udusabira kuri Yehova Imana yacu.”+ 4 Icyo gihe Yeremiya yagendaga mu bantu+ afite umudendezo, kuko bari bataramushyira mu nzu y’imbohe. 5 Kandi ingabo za Farawo zavuye muri Egiputa,+ maze Abakaludaya bari bagose Yerusalemu bumva inkuru y’uko baje. Nuko basubira inyuma bava i Yerusalemu.+ 6 Ijambo rya Yehova riza ku muhanuzi Yeremiya rigira riti 7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza,+ muti “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+ 8 Kandi Abakaludaya bazagaruka barwanye uyu mugi bawufate maze bawutwike.”+ 9 Yehova aravuga ati “ntimwishuke+ muvuga muti ‘Abakaludaya bazagenda batureke,’ kuko batazagenda. 10 Nubwo mwaba mwarishe ingabo zose z’Abakaludaya zibarwanya,+ muri zo hagasigara gusa abakomeretse cyane,+ bahaguruka buri wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu mugi.”’”
11 Ingabo z’Abakaludaya zimaze gusubira inyuma zikava i Yerusalemu+ bitewe n’ingabo za Farawo,+ 12 Yeremiya asohoka muri Yerusalemu kugira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini,+ ngo aherwe umugabane we mu bantu bo mu bwoko bwe. 13 Ageze mu Irembo rya Benyamini,+ ahasanga umutware w’abarinzi witwaga Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya. Ahita afata umuhanuzi Yeremiya, aramubwira ati “uhungiye mu Bakaludaya!” 14 Ariko Yeremiya aramusubiza ati “urambeshyera,+ simpungiye mu Bakaludaya!” Nuko Iriya yanga kumva Yeremiya, ahubwo aramufata amushyikiriza abatware. 15 Abo batware+ barakarira Yeremiya,+ baramukubita+ maze bamushyira mu nzu y’imbohe,+ mu nzu y’umwanditsi Yehonatani+ kuko bari barayigize inzu y’imbohe.+ 16 Yeremiya ageze mu nzu y’ikigega cy’amazi,+ ahari za kasho, amaramo iminsi myinshi.
17 Nuko Umwami Sedekiya atuma abantu baramuzana, amubariza mu nzu ye bari ahantu hiherereye,+ ati “mbese hari ijambo ryaturutse kuri Yehova?” Yeremiya aramusubiza ati “rirahari!” Yongeraho ati “uzahanwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni!”+
18 Hanyuma Yeremiya abwira Umwami Sedekiya ati “ni ikihe cyaha nagukoreye wowe n’abagaragu bawe n’aba bantu+ cyatuma munshyira mu nzu y’imbohe? 19 Ubu se ba bahanuzi babahanuriraga bababwira bati ‘umwami w’i Babuloni ntazabatera cyangwa ngo atere iki gihugu,’+ bari he? 20 None nyagasani mwami, ndakwinginze, ntega amatwi. Ndakwinginze, undeke ngire icyo nkwisabira:+ ntunsubize mu nzu y’umwanditsi Yehonatani+ ntazahapfira.”+ 21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mugi.+ Kandi Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+