Yeremiya
42 Hanyuma abatware b’ingabo bose na Yohanani+ mwene Kareya na Yezaniya+ mwene Hoshaya+ n’abantu bose, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye, baraza 2 babwira umuhanuzi Yeremiya bati “turakwinginze, ureke tugire icyo tukwisabira: usenge udusabira kuri Yehova Imana yawe,+ usabire abasigaye bose, kuko twasigaye turi bake kandi twarahoze turi benshi,+ nk’uko nawe utureba. 3 Kandi Yehova Imana yawe atubwire inzira dukwiriye kunyuramo n’icyo dukwiriye gukora.”+
4 Nuko umuhanuzi Yeremiya arababwira ati “ndabumvise. Ngiye gusenga Yehova Imana yanyu nkurikije ibyo mumbwiye,+ kandi ijambo ryose Yehova ari bubasubize ndaribabwira+ nta cyo mbahishe.”+
5 Na bo babwira Yeremiya bati “Yehova abe umuhamya w’ukuri kandi wizerwa wo kudushinja,+ nitudakora ibihuje n’ijambo ryose Yehova Imana yawe ari bukudutumeho,+ 6 ryaba ryiza cyangwa ribi, ijwi rya Yehova Imana yacu tugutumyeho ni ryo tuzumvira kugira ngo tumererwe neza, kuko tuzaba twumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”+
7 Hashize iminsi icumi, ijambo rya Yehova riza kuri Yeremiya.+ 8 Nuko ahamagaza Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we n’abantu bose, uhereye ku woroheje kugeza ku ukomeye;+ 9 arababwira ati “Yehova Imana ya Isirayeli, uwo mwantumyeho kugira ngo mugezeho ibyo mwamusabye,+ aravuga ati 10 ‘nimukomeza gutura muri iki gihugu,+ nanjye nzabubaka sinzabasenya, nzabatera sinzabarandura;+ nzicuza ku bw’ibyago byose nabateje.+ 11 Ntimugire ubwoba bitewe n’umwami w’i Babuloni mutinya.’+
“‘Ntabatere ubwoba,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore kandi mbakize ukuboko kwe.+ 12 Nzabagirira imbabazi, kandi na we azazibagirira abagarure ku butaka bwanyu.+
13 “‘Ariko nimuvuga muti “oya; ntituzatura muri iki gihugu,” mukanga kumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu,+ 14 mukavuga muti “oya; ahubwo tuzajya mu gihugu cya Egiputa+ aho tutazongera kubona intambara cyangwa ngo twumve ijwi ry’ihembe cyangwa ngo dusonze twabuze umugati, kandi aho ni ho tuzatura.”+ 15 Niba rero ari uko muvuga, nimwumve ijambo rya Yehova mwa basigaye b’i Buyuda mwe. Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “nimwiyemeza mumaramaje kujya muri Egiputa, maze mukajya guturayo muri abimukira,+ 16 inkota mutinya izabasanga mu gihugu cya Egiputa,+ n’inzara ibatera ubwoba ibakurikirane muri Egiputa,+ kandi ni ho muzapfira.+ 17 Abantu bose biyemeje bamaramaje kujya gutura muri Egiputa ari abimukira ni bo bazicwa n’inkota n’inzara n’icyorezo,+ kandi nta n’umwe uzarokoka cyangwa ngo acike ibyago nzabateza.”’+
18 “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘nk’uko nasutse uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ku baturage b’i Yerusalemu,+ ni ko nzabasukaho uburakari bwanjye mbahora ko mwagiye muri Egiputa, kandi muzahinduka umuvumo n’abo gutangarirwa, mube iciro ry’imigani n’igitutsi.+ Kandi ntimuzongera kubona iki gihugu.’+
19 “Yehova yabihanangirije mwa basigaye b’i Buyuda mwe. Ntimujye muri Egiputa.+ Mumenye ko mbibahamirije uyu munsi,+ 20 kandi ko mwacumuriye ubugingo bwanyu;+ kuko mwe ubwanyu mwantumye kuri Yehova Imana yanyu, mukambwira muti ‘usenge udusabira kuri Yehova Imana yawe; ibyo Yehova Imana yacu azakubwira byose uzabitubwire, natwe tuzabikora.’+ 21 None uyu munsi ndabibabwiye, ariko ntimuzumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu, cyangwa ngo mukore ibyo yabantumyeho.+ 22 Kandi mumenye ko icyo gihugu mwifuza cyane kujya kubamo muri abimukira+ ari cyo muzapfiramo mwishwe n’inkota+ n’inzara n’icyorezo.”