Ezekiyeli
12 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 2 “mwana w’umuntu we, dore utuye hagati y’ab’inzu y’ibyigomeke;+ bafite amaso yo kureba ariko ntibabona,+ bafite amatwi yo kumva ariko ntibumva,+ kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.+ 3 None rero mwana w’umuntu, tekera utwangushye wigire nk’umuntu ugiye mu bunyage, maze ugende ku manywa bakureba, uve iwawe ujye ahandi hantu mu bunyage bakureba. Ahari wenda bizabatera gutekereza, nubwo ari ab’inzu y’ibyigomeke.+ 4 Uzasohore ibyo bintu byawe ku manywa bakureba, nk’umuntu ugiye mu bunyage, maze usohoke nimugoroba bakureba, nk’uko abajyanwa mu bunyage bagenda.+
5 “Uzace icyuho mu rukuta bakureba maze abe ari ho unyuza ibintu byawe.+ 6 Uzabitware ku rutugu bakureba, maze ubisohokane bumaze kwira. Uzagende witwikiriye mu maso kugira ngo utareba ubutaka, kuko nagushyiriyeho kuba ikimenyetso+ ku b’inzu ya Isirayeli.”+
7 Nuko mbigenza nk’uko nari nabitegetswe,+ nsohora ibintu byanjye ku manywa nk’umuntu ugiye mu bunyage, maze nimugoroba nca icyuho mu rukuta nkoresheje intoki. Hanyuma mbisohora bumaze kwira, mbitwara ku rutugu bandeba.
8 Mu gitondo ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 9 “mwana w’umuntu we, mbese ab’inzu ya Isirayeli, ab’inzu y’ibyigomeke,+ ntibakubajije bati ‘ibyo ukora ibyo ni ibiki?’ 10 None rero, ubasubize uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “hari urubanza rwaciriwe umutware,+ urubanza rwaciriwe Yerusalemu n’ab’inzu ya Isirayeli bose bariyo.”’
11 “Uvuge uti ‘mbabereye ikimenyetso.+ Uko nabigenje ni ko na bo bazabagenza. Bazajyanwa mu bunyage ari imbohe.+ 12 Naho umutware wo muri bo, azatwara ibintu bye ku rutugu bumaze kwira, maze agende; bazaca icyuho mu rukuta kugira ngo banyuzemo ibyo bintu,+ kandi azagenda yitwikiriye mu maso kugira ngo atareba ubutaka.’ 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya+ ariko ntazakireba, kandi azagwayo.+ 14 Abamukikije bose bo kumutabara n’imitwe y’ingabo ze zose, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose by’umuyaga+ kandi nzabakurikiza inkota.+ 15 Na bo bazamenya ko ndi Yehova igihe nzabatatanyiriza mu mahanga, nkabatera kuyagara mu bihugu.+ 16 Icyakora, nzasigaza bake bo muri bo bazarokoka inkota+ n’inzara n’icyorezo, kugira ngo bazavugire mu mahanga bazajyamo+ ibibi byabo byose byangwa urunuka;+ kandi bazamenya ko ndi Yehova.”
17 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 18 “mwana w’umuntu we, uzajye urya ibyokurya byawe uhinda umushyitsi, unywe amazi yawe uhagaritse umutima kandi uhangayitse.+ 19 Uzabwire abantu bo mu gihugu uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira abaturage b’i Yerusalemu bari ku butaka bwa Isirayeli+ ati “bazarya ibyokurya byabo bahagaritse umutima, banywe amazi yabo bafite ubwoba, kuko igihugu cyabo kizahinduka amatongo kigashiramo ibyari bicyuzuye,+ bitewe n’urugomo rw’abagituyemo bose.+ 20 Imigi ituwe izahinduka amatongo+ n’igihugu gihinduke umwirare;+ namwe muzamenya ko ndi Yehova.”’”+
21 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 22 “mwana w’umuntu we, ayo magambo muvugira ku butaka bwa Isirayeli+ nk’abaca umugani mugira muti ‘iminsi ibaye myinshi,+ nyamara nta yerekwa ryigeze risohora,’+ agamije iki? 23 None rero, ubabwire uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “nzatuma ayo magambo arangira, kandi ntazongera kuvugwa nk’umugani muri Isirayeli.”’+ Nanone ubabwire uti ‘iminsi iregereje+ n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa.’ 24 Mu b’inzu ya Isirayeli+ ntihazongera kubaho iyerekwa ritagira umumaro+ cyangwa indagu z’ibinyoma. 25 ‘“Jyewe Yehova nzavuga, kandi ibyo nzavuga bizasohozwa.+ Ntibizongera gusubikwa ukundi,+ kuko mu minsi yanyu+ nzavuga, mwa b’inzu y’ibyigomeke mwe, kandi ibyo nzavuga nzabisohoza,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’”
26 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 27 “mwana w’umuntu we, dore ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘ibyo yerekwa bizasohora nyuma y’iminsi myinshi, kandi ibyo ahanura bizaba mu bihe bya kera cyane.’+ 28 None rero, ubabwire uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “‘nta jambo ryanjye rizongera gusubikwa ukundi.+ Ibyo nzavuga nzabisohoza,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’”+