Ezekiyeli
14 Nuko abagabo bo mu bakuru bo muri Isirayeli bansanga aho ndi bicara imbere yanjye.+ 2 Hanyuma ijambo rya Yehova rinzaho rigira riti 3 “mwana w’umuntu we, imitima y’aba bagabo yomatanye n’ibigirwamana byabo biteye ishozi kandi bashyize imbere yabo ikigusha gituma bakora ibyaha.+ Ese koko nzabemerera kugira icyo bambaza?+ 4 None rero, vugana na bo ubabwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli ufite umutima womatanye n’ibigirwamana bye biteye ishozi,+ akaba yarashyize imbere ye ikigusha gituma akora ibyaha hanyuma akaza kureba umuhanuzi, jyewe Yehova nzamusubiza ibyo azaba yabajije nkurikije ubwinshi bw’ibigirwamana bye biteye ishozi,+ 5 kugira ngo ab’inzu ya Isirayeli mbakure umutima maze mbigarurire,+ kuko bose bantaye+ bagakurikira ibigirwamana byabo biteye ishozi.”’
6 “None rero, bwira ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “mugaruke mureke ibigirwamana byanyu biteye ishozi,+ muhindukire mureke guhanga amaso ibintu byanyu byose byangwa urunuka,+ 7 kuko umuntu wese wo mu b’inzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira wese utuye muri Isirayeli ureka kunkurikira,+ ahubwo umutima we ukomatana n’ibigirwamana bye biteye ishozi, agashyira imbere ye ikigusha gituma akora ibyaha, hanyuma akaza kureba umuhanuzi kugira ngo agire icyo ambaza,+ jyewe Yehova nzamusubiza ibyo azaba yabajije. 8 Nzahagurukira uwo muntu+ mugire ikimenyetso+ n’iciro ry’imigani,+ mukure mu bwoko bwanjye;+ namwe muzamenya ko ndi Yehova.”’+
9 “‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo ahanura, jyewe Yehova ni jye uzaba nshutse uwo muhanuzi;+ nzamubangurira ukuboko kwanjye murimbure mukure mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli.+ 10 Bazirengera ingaruka z’icyaha cyabo.+ Icyaha cy’ubaza kizaba kimwe n’icyaha cy’umuhanuzi,+ 11 kugira ngo ab’inzu ya Isirayeli batazongera kuyoba bakareka kunkurikira,+ no kugira ngo batazongera kwiyandurisha ibicumuro byabo byose. Bazaba ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+
12 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 13 “mwana w’umuntu we, igihugu nigikora icyaha kikampemukira,+ nzakibangurira ukuboko kwanjye mvune inkoni bamanikaho imigati ifite ishusho y’urugori,+ kandi nzagiteza inzara+ ngitsembemo abantu n’amatungo.”+ 14 “‘Niyo cyaba kirimo ba bagabo uko ari batatu, ari bo Nowa,+ Daniyeli+ na Yobu,+ barokora ubugingo bwabo gusa bitewe no gukiranuka kwabo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+
15 “‘Cyangwa ndamutse ngiteje inyamaswa z’inkazi+ zikakimaramo abana,+ maze kigahinduka umwirare ari nta muntu ukinyuramo bitewe n’izo nyamaswa z’inkazi,+ 16 ndahiye kubaho kwanjye ko niyo cyaba kirimo abo bagabo uko ari batatu,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ntibagira abahungu cyangwa abakobwa barokora, ahubwo bo ubwabo ni bo bonyine barokoka maze igihugu kigahinduka umwirare.’”+
17 “‘Cyangwa ndamutse nteje icyo gihugu inkota+ nkavuga nti “inkota ninyure mu gihugu,” maze nkagitsembamo abantu n’amatungo,+ 18 ndahiye kubaho kwanjye ko niyo cyaba kirimo abo bagabo uko ari batatu,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ntibagira abahungu cyangwa abakobwa barokora, ahubwo bo ubwabo ni bo bonyine barokoka.’”+
19 “‘Cyangwa ndamutse nteje icyo gihugu icyorezo,+ nkagisukaho umujinya wanjye amaraso akameneka ari menshi+ kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo, 20 ndahiye kubaho kwanjye ko niyo cyaba kirimo+ Nowa,+ Daniyeli+ na Yobu,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ntibagira abahungu cyangwa abakobwa barokora, ahubwo barokora ubugingo bwabo gusa bitewe no gukiranuka kwabo.’”+
21 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘uko ni na ko bizagenda, ubwo nzateza Yerusalemu ibyago bine by’imanza zanjye zirimbura+ nkoresheje inkota, inzara, inyamaswa z’inkazi n’icyorezo,+ kugira ngo nyitsembemo abantu n’amatungo.+ 22 Icyakora, izasigaramo abarokotse bazayisohokamo.+ Dore abahungu n’abakobwa baje babasanga, kandi muzirebera inzira zabo n’imigenzereze yabo.+ Muzahumurizwa nimubona ibyago nzaba nateje Yerusalemu, ibyo nzaba nayiteje byose.’”
23 “‘Nimubona ibikorwa byabo n’imigenzereze yabo muzahumurizwa; namwe muzamenya ko ntayihoye ubusa ubwo nzaba nayisohorejeho ibyo ngomba kuyiteza byose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+