Ezekiyeli
31 Mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa gatatu, ku munsi wako wa mbere, ijambo rya Yehova ryongeye kunzaho rigira riti 2 “mwana w’umuntu we, bwira Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be+ uti
“‘Ni nde uhwanyije nawe gukomera? 3 Dore umeze nk’Umwashuri, umeze nk’isederi yo muri Libani+ ifite amashami meza,+ amashami acucitse atanga igicucu, isederi ndende cyane+ ku buryo ubushorishori bwayo bugera mu bicu.+ 4 Amazi menshi ni yo yatumye iba inganzamarumbo;+ amasoko y’ikuzimu ni yo yatumye ikura ikaba ndende. Imigezi yaho yatemberaga mu mpande zose z’aho yari iteye, kandi imigende yaho yayobowe mu biti byose byo mu gasozi. 5 Ni yo mpamvu yakuze ikaba ndende kuruta ibindi biti byose byo mu gasozi.+
“‘Amashami yayo yakomeje kuba menshi, akomeza kuba maremare bitewe n’amazi menshi yari mu migezi yaho.+ 6 Ibiguruka byo mu kirere byose byaritse mu mashami yayo,+ inyamaswa zibyarira munsi y’amashami yayo,+ kandi amahanga atuwe n’abantu benshi yose yiberaga mu gicucu cyayo. 7 Iyo sederi yabaye nziza kuko yakuze+ ikagira amashami maremare, bitewe n’uko yashoreye imizi ku mazi menshi. 8 Nta yindi sederi yo mu busitani bw’Imana yari ihwanye na yo,+ kandi nta muberoshi wigeze ugira amashami nk’ayayo. Ibiti by’imyarumoni ntibyigeze bigira amashami nk’ayayo; nta kindi giti cyo mu busitani bw’Imana cyahwanyije na yo ubwiza.+ 9 Nayigize nziza nyiha amashami menshi,+ maze ibindi biti byose byo muri Edeni byari mu busitani bw’Imana y’ukuri bikomeza kuyigirira ishyari.’+
10 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘kubera ko yabaye ndende* cyane ubushorishori bwayo bukagera mu bicu+ n’umutima wayo ukishyira hejuru bitewe n’uburebure bwayo,+ 11 nanjye nzayihana mu maboko y’umunyagitugu uruta abandi bo mu mahanga yose,+ kandi azayirwanya nta kabuza. Nzayirukana bitewe n’ububi bwayo.+ 12 Abanyamahanga b’abanyagitugu kuruta abandi bose bazayitema, kandi abantu bazayisiga ku misozi, amababi yayo agwe mu bibaya byose n’amashami yayo avunagurikire mu migezi yose yo ku isi;+ abantu bose bo ku isi bazava munsi y’igicucu cyayo bayisige.+ 13 Ibiguruka byose byo mu kirere bizatura kuri icyo giti cyaguye, n’inyamaswa zose+ zizibera mu mashami yacyo, 14 kugira ngo mu biti byavomerewe hatagira na kimwe kiba kirekire cyangwa ngo kigire ubushorishori bugera mu bicu, no kugira ngo hatagira igiti cyanyoye amazi kiba kirekire kikabisumba, kuko byose bizatangwa bikarimburwa,+ bikajya mu gihugu cy’ikuzimu+ bigasanga abana b’abantu, bigasanga abamanuka bajya muri rwa rwobo.’
15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘umunsi iyo sederi izamanuka ikajya mu mva,* nzatuma abantu bacura umuborogo.+ Nzaziba amasoko y’ikuzimu bitewe na yo, kugira ngo mpagarike imigezi yaho n’amazi menshi areke gutemba; nzateza umwijima muri Libani bitewe na yo, kandi ibiti byo mu gasozi bizarabirana kubera yo. 16 Nzatuma amahanga atigiswa no kumva urusaku rwo kugwa kwayo, igihe nzayimanura mu mva hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo,+ kandi mu gihugu cy’ikuzimu, ibiti byose byo muri Edeni,+ ibiti byose byiza cyane by’indobanure byo muri Libani n’ibiti byose byavomerewe, bizahumurizwa.+ 17 Byose byamanukanye na yo mu mva,+ bisanga abishwe n’inkota n’abari urubyaro rwayo bahoze batuye mu gicucu cyayo hagati y’amahanga.’+
18 “‘None se mu biti byo muri Edeni,+ ni ikihe cyigeze gihwanya nawe ikuzo+ no gukomera? Nyamara uzamanuranwa n’ibiti byo muri Edeni ujye mu gihugu cy’ikuzimu.+ Uzarambarara hagati y’abatarakebwe hamwe n’abishwe n’inkota. Nguwo Farawo n’abantu be bose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”