Ezekiyeli
4 “None rero mwana w’umuntu, ushake itafari urishyire imbere yawe, maze urishushanyeho umugi, ari wo Yerusalemu.+ 2 Uwugote+ kandi wubake urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi zo kuwugota n’ibikoresho byo gusenya ibihome impande zose.+ 3 Kandi wishakire ipanu uyihagarike, ibe nk’urukuta rw’icyuma hagati yawe n’uwo mugi, maze uwuhange amaso ube nk’ugoswe, uwugote bibere ab’inzu ya Isirayeli ikimenyetso.+
4 “Naho wowe, ujye uryamira urubavu rw’ibumoso, urugerekeho icyaha cy’inzu ya Isirayeli.+ Kuko iminsi uzamara ururyamira, uzaba wikoreye icyaha cyabo. 5 Nanjye nzaguha imyaka y’icyaha cyabo,+ nyinganyishe n’iminsi magana atatu na mirongo cyenda+ uzamara wikoreye icyaha cy’inzu ya Isirayeli. 6 Uzarangize iyo minsi yose.
“Ubwa kabiri uzaryamire urubavu rw’iburyo, umare iminsi mirongo ine+ wikoreye icyaha cy’inzu ya Yuda. Umunsi umwe nawuguhwanyirije n’umwaka, umunsi umwe uzaba uhwanye n’umwaka umwe.+ 7 Uzahanga amaso Yerusalemu igoswe,+ ukuboko kwawe kwambaye ubusa, maze uyihanurire.
8 “Dore nzakubohesha imigozi+ kugira ngo udahindukira ukaryamira urundi rubavu, kugeza igihe uzarangiriza iminsi yo kugota.
9 “Kandi wishakire ingano+ zisanzwe n’ingano za sayiri n’ibishyimbo+ n’inkori+ n’uburo na kusemeti,+ ubishyire mu kintu kimwe maze ubikoremo umugati uzagutunga mu minsi uzamara uryamiye urubavu rumwe; uzawurya muri iyo minsi magana atatu na mirongo cyenda.+ 10 Kandi uzajya urya ibyokurya bigezwe, bingana na shekeli* makumyabiri ku munsi.+ Uzajya ubirya urondereza.
11 “Amazi na yo uzajya uyanywa ageze, angana na kimwe cya gatandatu cya hini.* Na yo uzajya uyanywa urondereza.
12 “Ibyo byokurya uzajye ubirya nk’umugati w’ingano za sayiri,+ kandi uzajye uwokesha ibisheshe by’amabyi+ y’abantu, uwotse abantu bakureba.” 13 Yehova akomeza agira ati “uko ni ko Abisirayeli bazarira umugati wabo uhumanye+ mu mahanga nzabatatanyirizamo.”+
14 Nuko ndavuga nti “ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova! Dore ubugingo bwanjye ntibuhumanye,+ kandi kuva mu buto bwanjye kugeza ubu sinigeze ndya icyipfushije cyangwa itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa,+ kandi nta nyama y’igihumanye yigeze igera mu kanwa kanjye.”+
15 Na we arambwira ati “dore nguhaye ibisheshe by’amase y’inka mu cyimbo cy’amabyi y’abantu, abe ari byo uzajya wokesha umugati wawe.” 16 Arongera arambwira ati “mwana w’umuntu we, ngiye kuvuna inkoni zo muri Yerusalemu zimanikwaho imigati ifite ishusho y’urugori;+ bazajya barya imigati igezwe, bayirye bahangayitse,+ banywe amazi agezwe bafite ubwoba.+ 17 Bazabura umugati n’amazi, bajye barebana mu maso bumiwe, baborere mu cyaha cyabo.+