Hoseya
11 “Isirayeli akiri umwana naramukunze,+ nuko mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.+
2 “Barabahamagaye,+ kandi uko babahamagaraga ni ko barushagaho kubitarura.+ Batambiye ibishushanyo bya Bayali ibitambo,+ bosereza ibitambo ibishushanyo bibajwe.+ 3 Ni jye wigishije Efurayimu kugenda,+ mufata mu maboko yanjye;+ nyamara ntibamenye ko ari jye wabakijije.+ 4 Nakomeje kubiyegereza nkoresheje imigozi y’umuntu wakuwe mu mukungugu, mbakuruza imirunga y’urukundo,+ maze mera nk’ubakuye umugogo ku ijosi,*+ nzanira buri wese ibyokurya mu bugwaneza.+ 5 Ntazasubira mu gihugu cya Egiputa, ahubwo Ashuri ni yo izamubera umwami+ kuko banze kungarukira.+ 6 Inkota izikaragira mu migi ye+ imareho ibihindizo bye kandi ibarimbure+ bitewe n’imigambi yabo.+ 7 Abagize ubwoko bwanjye biyemeje kumpemukira.+ Barabahamagara ngo bagarukire Isumbabyose, ariko nta n’umwe uhaguruka.
8 “Efurayimu we, nagutererana nte?+ Isirayeli we, naguhana nte?+ Nahera he nguhindura nka Adima?+ Nahera he nkugenza nk’uko nagenje Zeboyimu?+ Umutima wanjye warahindutse+ n’impuhwe zanjye ziragurumana. 9 Sinzagaragaza uburakari bwanjye bugurumana.+ Sinzongera kurimbura Efurayimu+ kuko ndi Imana,+ ntari umuntu; ndi Uwera hagati yanyu,+ kandi sinzaza narakaye. 10 Bazakurikira Yehova.+ Azatontoma nk’intare;+ ni koko azatontoma,+ kandi abana be bazaza bahinda umushyitsi baturutse mu burengerazuba.+ 11 Bazava muri Egiputa+ bahinda umushyitsi nk’inyoni, bave mu gihugu cya Ashuri bameze nk’inuma,+ kandi nzabatuza mu mazu yabo,” ni ko Yehova avuga.+
12 “Efurayimu yangotesheje ibinyoma,+ inzu ya Isirayeli ingotesha uburiganya; ariko Yuda we aracyagendana n’Imana,+ kandi ni uwizerwa imbere y’Uwera cyane.”