Amosi
2 “Yehova aravuze ati ‘“kubera ko Mowabu yigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko yatwitse amagufwa y’umwami wa Edomu kugira ngo ayavanemo ishwagara.+ 2 Nzohereza umuriro i Mowabu, utwike ibihome by’i Keriyoti;+ Mowabu azapfira mu rusaku rwinshi, igihe hazaba havuga ijwi ry’impanda, humvikana n’ijwi ry’ihembe.+ 3 Nzakura umucamanza muri Mowabu, mwicane n’abatware be bose,”+ ni ko Yehova avuze.’
4 “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Yuda yigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko banze amategeko ya Yehova,+ ntibakurikize amabwiriza ye. Ibinyoma+ ba sekuruza bagendeyemo ni byo bikomeza kubayobya.+ 5 Nzohereza umuriro mu Buyuda, utwike ibihome by’i Yerusalemu.’+
6 “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Isirayeli yigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko yagurishije umukiranutsi ifeza, akagurisha umukene ku giciro cy’inkweto.+ 7 Bifuza cyane kubona abakene+ bitera umukungugu mu mutwe, ntibakorera uworoheje ibihuje no gukiranuka.+ Umuhungu na se bahurira ku ndaya imwe+ kugira ngo bahumanye izina ryanjye ryera.+ 8 Imyenda bafasheho ingwate bayirambura+ imbere y’igicaniro bakayiryamaho;+ divayi y’abaciwe icyiru bayinywera mu nzu y’imana zabo.’+
9 “‘Ariko jye narimbuye Abamori+ ari bo ngirira, bari bafite uburebure nk’ubw’ibiti by’amasederi, bakomeye nk’ibiti by’inganzamarumbo.+ Natemye imbuto zabo mpereye hejuru ntema n’imizi yabo nturutse hasi.+ 10 Nabakuye mu gihugu cya Egiputa+ mbanyuza mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine,+ kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abamori.+ 11 Nagiye mpagurutsa bamwe mu bana banyu bakaba abahanuzi,+ na bamwe mu basore banyu bakaba Abanaziri.+ Mbese si uko byari bikwiriye kugenda mwa Bisirayeli mwe?,’ ni ko Yehova abaza.
12 “‘Ariko mwanywesheje divayi Abanaziri,+ abahanuzi na bo murabategeka muti “ntimugahanure.”+ 13 Ubu noneho ngiye gutuma ubutaka muhagazeho bunyeganyega, nk’uko igare ryuzuye imiba y’ibinyampeke bikimara gusarurwa rinyeganyega. 14 Umuntu uzi kwiruka cyane ntazagera aho ahungira,+ ukomeye ntazongera kubona imbaraga kandi umunyambaraga ntazakiza ubugingo bwe.+ 15 Urashisha umuheto ntazashobora guhagarara, impayamaguru ntizashobora guhunga kandi ugendera ku ifarashi ntazakiza ubugingo bwe.+ 16 Uw’intwari mu banyambaraga, kuri uwo munsi azahunga yambaye ubusa,’+ ni ko Yehova avuze.”