Amosi
8 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: nagiye kubona mbona igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi.+ 2 Nuko arambaza ati “ubonye iki+ Amosi we?” Ndavuga nti “mbonye igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi.”+ Yehova arambwira ati “iherezo ry’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli rirageze.+ Sinzongera kubababarira ukundi.+ 3 ‘Kuri uwo munsi, indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo,’+ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuga. ‘Hazaba intumbi nyinshi.+ Intumbi zizaba zandagaye ahantu hose, ku buryo hose hazaba hatuje!’
4 “Nimutege amatwi mwa bantu mwe mushaka gukandamiza umukene+ no kumaraho abicisha bugufi bo mu isi,+ 5 muvuga muti ‘igihe cy’imboneko z’ukwezi kizarangira ryari+ ngo twigurishirize ibinyampeke,+ n’isabato+ izarangira ryari ngo twicururize imyaka, kugira ngo dutubye efa*+ dutubure shekeli,* tunyonge iminzani kugira ngo twibe,+ 6 tugure uworoheje ifeza, umukene tumugure ku giciro cy’inkweto kandi twicururize inkumbi z’ibinyampeke?’+
7 “Yehova yarahiye icyubahiro cya Yakobo+ ati ‘sinzigera nibagirwa ibikorwa byabo.+ 8 Ese si yo mpamvu igihugu cyose kizahinda umushyitsi,+ ugituyemo wese akajya mu cyunamo?+ Kandi se, si yo mpamvu igihugu cyose kizuzura nka Nili, kigasendera hanyuma kikuzuruka nka Nili yo muri Egiputa?’+
9 “‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuga, ‘nzatuma izuba rirenga ku manywa y’ihangu,+ kandi nzateza icyo gihugu umwijima ku munsi w’umucyo. 10 Iminsi mikuru yanyu nzayihindura igihe cy’icyunamo,+ indirimbo zanyu zose zizahinduka indirimbo z’agahinda; abantu bose nzabakenyeza ibigunira, imitwe yose nyogoshe uruhara.+ Nzabatera umuborogo nk’uw’umuntu wapfushije umuhungu we w’ikinege,+ kandi iherezo ry’ibyo rizababera nk’umunsi usharira.’
11 “‘Dore iminsi izaza,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ubwo nzateza inzara mu gihugu, itari inzara y’ibyokurya, kandi nzateza inyota mu gihugu, itari inyota y’amazi; bizaba ari inzara n’inyota byo kumva amagambo ya Yehova.+ 12 Bazandara bave ku nyanja imwe bajye ku yindi, bave no mu majyaruguru bajye mu burasirazuba. Bazakomeza kuzerera bashakisha ijambo rya Yehova, ariko ntibazaribona.+ 13 Icyo gihe abakobwa beza b’amasugi ndetse n’abasore, bazarabirana bitewe n’inyota.+ 14 Abo ni bo barahira ibigirwamana by’i Samariya+ bavuga bati “Dani+ we, ndahiye imana yawe nzima!,” kandi bati “ndahiye inzira y’i Beri-Sheba!”+ Bazagwa, ntibazahaguruka ukundi.’”+