Yona
4 Ariko ibyo bibabaza Yona cyane,+ azabiranywa n’uburakari. 2 Nuko asenga Yehova ati “Yehova, ibi si byo navuze igihe nari mu gihugu cyanjye! Ni yo mpamvu nahunze nkigira i Tarushishi;+ nari nzi ko uri Imana y’impuhwe n’imbabazi,+ itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo+ kandi yisubiraho ikareka guhana.+ 3 None rero Yehova, kuraho ubugingo bwanjye+ kuko gupfa bindutira kubaho.”+
4 Nuko Yehova aramubaza ati “ese ubwo ufite impamvu yumvikana yo kuzabiranywa n’uburakari?”+
5 Hanyuma Yona asohoka mu mugi ajya kwicara mu burasirazuba bwawo, aca ingando kugira ngo yicare mu gicucu,+ maze arebe uko biri bugendekere uwo mugi.+ 6 Hanyuma Yehova Imana ameza uruyuzi kugira ngo rurandire hejuru y’aho Yona yari ari rumutwikire, abone igicucu maze yoroherwe umubabaro yari afite.+ Yona yishimira cyane urwo ruyuzi.
7 Ariko bukeye bwaho mu museke, Imana y’ukuri yohereza inanda+ irya urwo ruyuzi, ruruma.+ 8 Izuba rirashe Imana yohereza umuyaga utwika w’iburasirazuba,+ izuba rimena Yona agahanga, ararabirana.+ Yisabira ko ubugingo bwe bwapfa, akajya avuga ati “gupfa bindutira kubaho.”+
9 Imana ibaza Yona iti “ese ufite impamvu yumvikana yo kuzabiranywa n’uburakari bitewe na ruriya ruyuzi?”+
Na we arasubiza ati “mfite impamvu yumvikana yo kuzabiranywa n’uburakari, ndetse ndumva napfa.” 10 Yehova aramubwira ati “wowe ko ubabajwe n’uruyuzi utavunikiye cyangwa ngo urukuze, rwimejeje mu ijoro rimwe, rukuma mu ijoro rimwe, 11 ese jye sinari nkwiriye kubabazwa n’umugi munini wa Nineve,+ utuwe n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso, ukaba urimo n’amatungo menshi?”+