Mika
5 “Ubu noneho ikebagure+ wa mukobwa we watewe; umwanzi yaratugose.+ Bazakubita ingegene ku itama ry’umucamanza wa Isirayeli.+
2 “Nawe Betelehemu Efurata,+ nubwo uri muto cyane ku buryo utabarwa mu bihumbi by’u Buyuda,+ muri wowe+ hazava umutware uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli,+ wabayeho kuva kera cyane, uhereye mu bihe bitarondoreka.+
3 “Ni yo mpamvu azabahana+ kugeza igihe uri ku nda azabyarira.+ Abasigaye bo mu bavandimwe be bazagarukira Abisirayeli.
4 “Azahagarara aragire umukumbi ku bw’imbaraga za Yehova+ no gukomera kw’izina rya Yehova Imana ye.+ Bazakomeza kwibera mu mahoro,+ kuko azakomera kugera ku mpera z’isi.+ 5 Uwo ni we uzazana amahoro.+ Umwashuri naza mu gihugu cyacu agakandagira ku minara yacu yo guturamo,+ natwe tuzamuhagurukiriza abungeri barindwi, ndetse abatware umunani bo mu bantu. 6 Bazaragiza igihugu cya Ashuri inkota,+ baragirire igihugu cya Nimurodi+ mu marembo yacyo. Azadukiza Umwashuri+ naza mu gihugu cyacu agakandagira ku butaka bwacu.
7 “Mu moko menshi, abasigaye bo mu ba Yakobo+ bazamera nk’ikime gituruka kuri Yehova,+ bamere nk’imvura nyinshi igwa ku bimera,+ itiringira umuntu cyangwa ngo itegereze umuntu wakuwe mu mukungugu.+ 8 Mu mahanga no mu moko menshi, abasigaye ba Yakobo bazamera nk’intare mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk’intare y’umugara ikiri nto mu mikumbi y’intama. Iyo izinyuzemo irazinyukanyuka, ikazitanyaguza;+ nta wo gutabara uhari. 9 Ukuboko kwawe kuzaba hejuru y’abakurwanya,+ kandi abanzi bawe bose bazarimbuka.”+
10 Yehova aravuga ati “kuri uwo munsi nzarimbura amafarashi yanyu yose, ndimbure n’amagare yanyu y’intambara.+ 11 Nzarimbura imigi yo mu gihugu cyawe, nsenye ibihome byawe byose.+ 12 Nzakura ubupfumu mu kuboko kwawe, kandi ntuzongera kugira abakora iby’ubumaji.+ 13 Nzatema ibishushanyo byawe bibajwe n’inkingi zawe, kandi ntuzongera kunamira umurimo w’amaboko yawe.+ 14 Nzarandura inkingi zawe zera z’ibiti,+ ndimbure imigi yawe. 15 Nzahora inzigo amahanga atarumviye, mfite umujinya n’uburakari.”+