Kubara
12 Nuko Miriyamu na Aroni batangira kuvuga nabi Mose bamuhora umugore w’i Kushi yari yarashatse.+ 2 Baravuga bati “mbese Yehova avuga binyuze kuri Mose gusa? Mbese ntavuga binyuze no kuri twe?”+ Kandi ibyo byose Yehova yarabyumvaga.+ 3 Mose uwo yari umuntu wicishaga bugufi cyane+ kurusha abantu bose bari ku isi.
4 Yehova ahita abwira Mose na Aroni na Miriyamu ati “mwese uko muri batatu nimugende mujye ku ihema ry’ibonaniro.” Nuko bose uko ari batatu bajyayo. 5 Hanyuma Yehova amanukira mu nkingi y’igicu+ ahagarara ku muryango w’ihema, ahamagara Aroni na Miriyamu. Nuko bigira imbere. 6 Arababwira ati “nimuntege amatwi: muri mwe haramutse hari umuhanuzi wa Yehova, namwimenyesha binyuze mu iyerekwa,+ kandi navugana na we binyuze mu nzozi.+ 7 Ariko uko si ko biri ku mugaragu wanjye Mose!+ Namushinze inzu yanjye yose.+ 8 Jye na we twivuganira imbonankubone neruye,+ atari mu migani,+ kandi Yehova aramwiyereka.+ None se ni iki cyatumye mutinyuka kuvuga nabi umugaragu wanjye Mose?”+
9 Uburakari bwa Yehova burabagurumanira maze arigendera. 10 Nuko igicu kiva hejuru y’ihema, Miriyamu ahita asesa ibibembe byererana nk’urubura.+ Aroni arahindukira, amukubise amaso asanga yasheshe ibibembe!+ 11 Ako kanya Aroni abwira Mose ati “mbabarira databuja! Ntutubareho icyaha twakoze duhubutse!+ 12 Ndakwinginze, ntureke ngo akomeze kuba nk’igihwereye+ kivutse cyaraboze uruhande rumwe!” 13 Mose atakambira Yehova ati “ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose!”+
14 Yehova abwira Mose ati “iyo se wamubyaye aba yamuciriye+ mu maso ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi? Mumuhe akato+ ajye inyuma y’inkambi+ ahamare iminsi irindwi, nyuma yaho azagaruke mu nkambi.”+ 15 Nuko Miriyamu ahabwa akato amara iminsi irindwi+ inyuma y’inkambi, kandi Abisirayeli baguma aho kugeza igihe Miriyamu yagarukiye. 16 Ibyo birangiye Abisirayeli bahaguruka i Haseroti+ bajya gukambika mu butayu bwa Parani.+