Gutegeka kwa Kabiri
14 “Muri abana ba Yehova Imana yanyu.+ Ntimukikebagure+ cyangwa ngo mwiyogoshe+ ingohe* mwiraburira umuntu wapfuye, 2 kuko muri ubwoko bwera+ imbere ya Yehova Imana yanyu, kandi Yehova akaba yarabatoranyije mu mahanga yose yo ku isi kugira ngo mube ubwoko bwe, umutungo we bwite.+
3 “Ntimukarye ikintu cyose kizira.+ 4 Izi ni zo nyamaswa n’amatungo mushobora kurya:+ ikimasa, intama, ihene, 5 impala, isha, ifumberi,+ ihene yo mu misozi, impongo, intama y’ishyamba, isirabo 6 n’izindi nyamaswa zose zatuye inzara kandi zuza.+ Izo mushobora kuzirya. 7 Mu nyamaswa zuza n’izatuye inzara, izo mutagomba kurya ni izi: ingamiya,+ urukwavu+ n’impereryi,+ kuko zuza ariko zikaba zitatuye inzara. Zizababere ikintu gihumanye. 8 Ingurube+ na yo ntimukayirye, kuko yatuye inzara ariko ikaba ituza. Izababere ikintu gihumanye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.+
9 “Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya: ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba mushobora kubirya.+ 10 Ikintu cyose kitagira amababa n’amagaragamba ntimuzakirye.+ Ni ikizira kuri mwe.
11 “Ikiguruka cyose kidahumanye mushobora kukirya. 12 Ariko ibi byo ntimugomba kubirya: kagoma, itanangabo, inkongoro yirabura,+ 13 icyaruzi gitukura, icyaruzi cyirabura,+ sakabaka nk’uko amoko yazo ari, 14 ibikona byose+ nk’uko amoko yabyo ari, 15 imbuni,+ igihunyira, nyiramurobyi, agaca nk’uko amoko yatwo ari, 16 igihunyira gito, igihunyira cy’amatwi maremare,+ isapfu, 17 inzoya,+ inkongoro, sarumfuna, 18 igishondabagabo, uruyongoyongo nk’uko amoko yabyo ari, samusure n’agacurama.+ 19 Udusimba twose dufite amababa tuzababere ikintu gihumanye.+ Ntimukaturye. 20 Ikiguruka cyose kidahumanye mushobora kukirya.
21 “Ntimukarye itungo ryipfushije.+ Ushobora kuriha umwimukira uri mu mugi wanyu akarirya cyangwa ukarigurisha umunyamahanga, kuko muri ubwoko bwera imbere ya Yehova Imana yanyu.
“Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.+
22 “Ujye utanga kimwe cya cumi cy’ibyo wejeje byose, ibiva mu murima wawe uko umwaka utashye.+ 23 Icya cumi cy’ibyo wejeje,+ divayi yawe nshya, amavuta yawe n’uburiza bwo mu mashyo yawe n’ubwo mu mikumbi yawe,+ ujye ubirira imbere ya Yehova Imana yawe, ubirire ahantu azatoranya akahashyira izina rye, kugira ngo wige guhora utinya Yehova Imana yawe.+
24 “Ahantu Yehova Imana yawe azatoranya akahashyira izina rye+ nihaba kure,+ ukabona udashobora gukora urwo rugendo rurerure ujyanyeyo ibyo bintu byose, (kubera ko Yehova Imana yawe azaguha umugisha,)+ 25 uzabivunjemo amafaranga, uyapfumbate mu kiganza maze ujye ahantu Yehova Imana yawe azatoranya. 26 Ayo mafaranga uzayagure ikintu umutima wawe wifuza,+ yaba inka cyangwa intama cyangwa ihene cyangwa divayi cyangwa ibindi binyobwa bisindisha,+ cyangwa ikindi kintu cyose umutima wawe ushaka, ubirire aho hantu imbere ya Yehova Imana yawe wishime,+ wowe n’abo mu rugo rwawe. 27 Ntuzirengagize Umulewi uri mu mugi wanyu,+ kuko nta mugabane cyangwa umurage yahawe muri mwe.+
28 “Uko imyaka itatu ishize, ujye uzana kimwe cya cumi cy’ibyo wejeje byose muri uwo mwaka,+ ubibike mu mugi wanyu. 29 Umulewi,+ kuko atagira umugabane cyangwa umurage muri mwe, hamwe n’umwimukira+ n’imfubyi n’umupfakazi+ bari mu mugi wanyu bajye baza babirye bahage, kugira ngo Yehova Imana yawe azaguhe umugisha+ mu byo ukora byose.+