Gutegeka kwa Kabiri
26 “Numara kugera mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo, ukacyigarurira ukagituramo,+ 2 uzafate ku mbuto z’umuganura+ w’ibyo wejeje byose, ibyo uzaba wejeje mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, uzishyire mu gitebo ujye ahantu Yehova Imana yawe azatoranya akahashyira izina rye ngo rihabe.+ 3 Uzasange umutambyi+ uzaba ariho muri icyo gihe, umubwire uti ‘uyu munsi ndagira ngo mbwire Yehova Imana yawe ko nageze mu gihugu Yehova yarahiye ba sogokuruza ko azaduha.’+
4 “Umutambyi azakire icyo gitebo agitereke imbere y’igicaniro cya Yehova Imana yawe. 5 Uzavugire imbere ya Yehova Imana yawe uti ‘data yari ingorwa y’Umunyasiriya,+ nuko aramanuka ajya muri Egiputa+ aturayo ari umwimukira, ari hamwe n’abantu bake cyane,+ ariko aza guhinduka ishyanga rikomeye kandi rifite amaboko n’abantu benshi.+ 6 Abanyegiputa batugirira nabi, baratubabaza kandi badukoresha uburetwa bukomeye.+ 7 Nuko dutakira Yehova Imana ya ba sogokuruza,+ maze Yehova yumva gutaka kwacu,+ abona imibabaro yacu n’imiruho yacu, abona n’ukuntu twakandamizwaga.+ 8 Hanyuma Yehova adukuza muri Egiputa ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye,+ akoresheje imbaraga nyinshi ziteye ubwoba+ n’ibimenyetso n’ibitangaza,+ 9 atuzana aha hantu aduha iki gihugu, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ 10 None dore nazanye imbuto z’umuganura w’ibyo nejeje mu butaka Yehova yampaye.’+
“Uzabishyire imbere ya Yehova Imana yawe, wikubite imbere ya Yehova Imana yawe.+ 11 Uzishimire+ ibyiza byose Yehova Imana yawe yaguhaye, wowe n’abo mu rugo rwawe n’Umulewi n’umwimukira uri muri mwe.+
12 “Numara gukura icya cumi+ ku byo wejeje byose mu mwaka wa gatatu,+ ari wo mwaka w’icya cumi, uzabihe Umulewi n’umwimukira n’imfubyi n’umupfakazi, babirire mu mugi wanyu bahage.+ 13 Uzavugire imbere ya Yehova Imana yawe uti ‘nakuye mu nzu ibintu byera byose, mbiha Umulewi n’umwimukira n’imfubyi n’umupfakazi,+ nkurikije amategeko yose wantegetse. Sinarenze ku mategeko yawe cyangwa ngo nyibagirwe.+ 14 Sinabiriyeho igihe nari mu cyunamo, cyangwa ngo ngire icyo nkoraho igihe nari mpumanye, cyangwa ngo ngire ibyo ntangaho ngirira uwapfuye. Numviye ijwi rya Yehova Imana yanjye. Nakurikije ibyo wantegetse byose. 15 Itegereze uri mu ijuru, mu buturo bwawe bwera,+ maze nk’uko wabirahiye ba sogokuruza,+ uhe umugisha ubwoko bwawe bwa Isirayeli+ n’ubutaka waduhaye, ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki.’+
16 “Uyu munsi Yehova Imana yawe aragutegeka gukurikiza aya mabwiriza n’amategeko;+ uzayitondere kandi uyakurikize n’umutima wawe wose+ n’ubugingo bwawe bwose.+ 17 Uyu munsi watumye Yehova Imana yawe avuga ko azaba Imana yawe nugendera mu nzira ze, ukitondera amabwiriza,+ amategeko+ n’amateka ye,+ kandi ukumvira ijwi rye.+ 18 Yehova na we yatumye uyu munsi uvuga ko uzaba ubwoko bwe, umutungo we bwite,+ nk’uko yabigusezeranyije,+ ko uzumvira amategeko ye yose, 19 kandi ko azakurutisha andi mahanga yose yaremye,+ kugira ngo bimutere gusingizwa no kuvugwa neza n’ubwiza, maze nawe ube ubwoko bwera bwa Yehova Imana yawe,+ nk’uko yabigusezeranyije.”