2 Abatesalonike
1 Jyewe Pawulo hamwe na Silivani na Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’i Tesalonike mwunze ubumwe n’Imana Data n’Umwami Yesu Kristo:
2 Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo bibane namwe.+
3 Twumva tugomba gushimira Imana buri gihe ku bwanyu+ bavandimwe, kuko bikwiriye rwose, kubera ko ukwizera kwanyu kugenda kurushaho kwiyongera+ cyane kandi n’urukundo mwese mukundana ruriyongera, buri wese akarushaho gukunda mugenzi we.+ 4 Ibyo bituma tubirata+ mu matorero y’Imana bitewe no kwihangana kwanyu no kwizera mwagize mu bitotezo byose no mu mibabaro yanyu.+ 5 Ibyo ni byo bigaragaza ko urubanza rw’Imana rukiranuka,+ kandi ni byo bituma mubonwa ko mukwiriye ubwami bw’Imana,+ ari na bwo mu by’ukuri mubabarizwa.+
6 Ku bw’ibyo, Imana ibona ko ari ibyo gukiranuka kwitura imibabaro ababateza imibabaro,+ 7 ariko mwebwe abababazwa ikabahana natwe ihumure mu gihe cyo guhishurwa+ k’Umwami wacu Yesu avuye mu ijuru, ari kumwe n’abamarayika+ be b’abanyambaraga 8 mu muriro ugurumana, agahora inzigo+ abatazi Imana+ n’abatumvira+ ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu.+ 9 Abo bazahabwa igihano gihuje n’urubanza baciriwe+ rwo kurimbuka iteka ryose,+ bakava imbere y’Umwami n’imbere y’ikuzo ry’imbaraga ze,+ 10 ubwo azaba aje guhabwa ikuzo hamwe n’abera be,+ no gutangarirwa kuri uwo munsi ku bw’abamwizeye bose, kubera ko ubutumwa twabwirije muri mwe mwabwakiriye mufite ukwizera.
11 Koko rero, ibyo ni byo bituma buri gihe dusenga tubasabira, kugira ngo Imana yacu ibone ko mukwiriye guhamagarwa na yo,+ kandi isohoze rwose ibigiranye imbaraga ibiyishimisha byose ibona ko ari byiza, hamwe n’umurimo wo kwizera kwanyu, 12 kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihabwe ikuzo muri mwe,+ namwe mwunze ubumwe+ na we, mu buryo buhuje n’ubuntu butagereranywa+ bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo.