Yosuwa
16 Urugabano rwa gakondo+ ya bene Yozefu+ rwaheraga kuri Yorodani+ i Yeriko rukagenda rugana ku mazi y’i Yeriko mu burasirazuba, rukambukiranya ubutayu buzamuka buturutse i Yeriko bukanyura mu karere k’imisozi miremire, bukagera i Beteli.+ 2 Rwavaga i Beteli y’i Luzi+ rukambuka rukagera Ataroti ku rugabano rw’Abaruki,+ 3 rukamanuka rwerekera mu burengerazuba ku rugabano rw’Abayafuleti rukagera ku rugabano rwa Beti-Horoni y’Epfo+ n’i Gezeri,+ rukagarukira ku nyanja.+
4 Umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu,+ bakomoka kuri Yozefu,+ bahabwa gakondo yabo.+ 5 Urugabano rwa bene Efurayimu hakurikijwe amazu yabo, ni ukuvuga urugabano rwa gakondo yabo mu burasirazuba, rwavaga Ataroti-Adari+ rukagenda rukagera i Beti-Horoni ya Ruguru,+ 6 rukagarukira ku nyanja. Mikimetati+ yari mu majyaruguru, kandi urugabano rwarazengurukaga rukerekeza mu burasirazuba rukagera i Tanati-Shilo, rugakomeza mu burasirazuba rugana i Yanowa. 7 Rwamanukaga ruva i Yanowa rukagera Ataroti n’i Nara, rugasingira i Yeriko+ rugakomeza rugana kuri Yorodani. 8 Rwavaga i Tapuwa+ rukagenda rwerekeye mu burengerazuba rukagera mu kibaya cya Kana+ rukagarukira ku nyanja.+ Iyo ni yo gakondo yahawe umuryango wa bene Efurayimu hakurikijwe amazu yabo. 9 Gakondo ya bene Efurayimu yari ikubiyemo n’imigi+ yose ndetse n’imidugudu yayo yari hagati muri gakondo ya bene Manase.
10 Bene Efurayimu ntibirukanye Abanyakanani+ bari batuye i Gezeri.+ Abanyakanani bakomeje gutura muri bene Efurayimu kugeza n’uyu munsi,+ ariko bagirwa abacakara bakoreshwa imirimo y’uburetwa.+