Yosuwa
2 Nuko Yosuwa mwene Nuni yohereza mu ibanga abatasi babiri baturutse i Shitimu,+ arababwira ati “nimugende mutate igihugu, cyane cyane i Yeriko.” Baragenda bagera ku nzu y’umugore w’indaya witwaga Rahabu,+ bacumbika aho. 2 Amaherezo abantu baza kubwira umwami w’i Yeriko bati “hari abagabo b’Abisirayeli baje ino iri joro bazanywe no gutata igihugu.” 3 Umwami w’i Yeriko abyumvise atuma kuri Rahabu ati “sohora abagabo baje iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”+
4 Hagati aho uwo mugore yahishe abo bagabo bombi. Nuko aravuga ati “ni koko abo bagabo baje iwanjye, ariko sinamenye aho bari baturutse. 5 Byageze nimugoroba igihe cyo gukinga amarembo+ abo bagabo barasohoka. Sinzi iyo bagiye. Nimwihute mubakurikire, murabafata.” 6 (Nyamara yari yaburije hejuru y’inzu+ abahisha mu byatsi* yari yaraharunze.) 7 Nuko abo bagabo umwami yari yohereje barabakurikira, bagenda berekeje ku byambu bya Yorodani.+ Bamaze kugenda, amarembo ahita akingwa.
8 Mbere y’uko ba bagabo babiri baje kwa Rahabu baryama, yabasanze hejuru y’inzu 9 arababwira ati “nzi neza ko Yehova azabaha iki gihugu,+ kandi mwaduteye ubwoba.+ Abaturage b’iki gihugu bose bacitse intege bitewe namwe.+ 10 Twumvise ukuntu Yehova yakamije amazi y’Inyanja Itukura imbere yanyu igihe mwavaga muri Egiputa,+ n’ibyo mwakoreye abami babiri b’Abamori bari hakurya ya Yorodani, ari bo Sihoni+ na Ogi+ mwarimbuye.+ 11 Tubyumvise umutima wacu urashonga,+ ntitwagira ubutwari* bwo kubarwanya,+ kuko Yehova Imana yanyu ari Imana hejuru mu ijuru no hasi ku isi.+ 12 None ndabinginze, nimundahire Yehova+ ko muzagaragariza ineza yuje urukundo inzu ya data+ nk’uko nanjye nayibagaragarije, kandi mumpe ikimenyetso kidakuka.+ 13 Muzarokore data+ na mama, abo tuva inda imwe hamwe n’ababo bose, mukize ubugingo bwacu.”+
14 Abo bagabo baramusubiza bati “nitudakora ibyo tugusezeranyije Imana izatwice!+ Nimutatuvamo, Yehova naduha iki gihugu tuzakugaragariza ubudahemuka n’ineza yuje urukundo.”+ 15 Hanyuma abanyuza mu idirishya bamanukira ku mugozi, kuko inzu ye yari yubatse ku rukuta rugose umugi; yari atuye ku rukuta rugose umugi.+ 16 Arababwira ati “nimujye mu misozi, kugira ngo mudahura n’ababakurikiye; muzamare iminsi itatu mwihisheyo kugeza aho bazagarukira, maze mukomeze urugendo rwanyu.”
17 Abo bagabo na bo baramusubiza bati “tuzakora ibyo waturahije, twikureho urubanza.+ 18 Nituza muri iki gihugu tuzasange waziritse uyu mugozi uboshye mu budodo bw’umutuku ku idirishya watunyujijemo ukatumanura, kandi so na nyoko n’abavandimwe bawe n’abo mu nzu ya so bose uzabateranyirize hamwe mu nzu yawe.+ 19 Umuntu wese uzasohoka mu nzu yawe akajya hanze,+ amaraso ye azamubarweho, kandi natwe ntituzagibwaho n’urubanza. Umuntu wese uzagumana nawe mu nzu, nagira icyo aba amaraso ye azatubarweho. 20 Nutuvamo,+ ntituzagibwaho n’urubanza rw’uko tutubahirije indahiro waturahije.” 21 Arabasubiza ati “bizagende nk’uko mubivuze.”
Nuko arabasezerera baragenda. Hanyuma azirika ku idirishya wa mugozi uboshye mu budodo bw’umutuku. 22 Baragenda bagera mu misozi bamarayo iminsi itatu, kugeza aho abari babakurikiye bagarukiye. Ababakurikiye babashakiye mu mayira yose, ariko ntibababona. 23 Abo bagabo babiri baramanuka bava mu misozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni, bamutekerereza ibyababayeho byose. 24 Babwira Yosuwa bati “Yehova yashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu.+ Ni yo mpamvu abaturage bacyo bose bacitse intege bitewe natwe.”+