Abacamanza
17 Mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ hari umugabo witwaga Mika. 2 Hanyuma aza kubwira nyina ati “ibiceri by’ifeza igihumbi n’ijana wari waribwe, ukavuma uwabyibye kandi ukamuvuma+ numva, dore ngibi ndabifite. Ni jye wari warabitwaye.”+ Nyina ahita amubwira ati “Yehova aguhe umugisha mwana wanjye.”+ 3 Mika asubiza nyina ibyo biceri by’ifeza igihumbi n’ijana,+ nyina aravuga ati “iyi feza ndayereza Yehova kugira ngo nyikoresherezemo umwana wanjye igishushanyo kibajwe+ n’igishushanyo kiyagijwe;+ none iyi feza ndayigusubiza.”
4 Nuko Mika asubiza nyina izo feza, nyina akuraho ibiceri by’ifeza magana abiri abiha umucuzi.+ Abikoramo igishushanyo kibajwe+ n’igishushanyo kiyagijwe,+ bishyirwa mu nzu ya Mika. 5 Uwo mugabo Mika yari afite inzu yubakiye imana ze.+ Nuko akora efodi+ na terafimu,+ afata n’umwe mu bahungu be yuzuza ububasha mu biganza bye,+ kugira ngo amubere umutambyi.+ 6 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Buri muntu yakoraga ibimunogeye.+
7 Hari umusore w’Umulewi+ wari utuye i Betelehemu+ y’i Buyuda, mu muryango wa Yuda. Yari amaze igihe atuyeyo. 8 Nuko uwo musore ava mu mugi wa Betelehemu y’i Buyuda kugira ngo ajye gushaka ahandi atura. Amaherezo aza no kugera kwa Mika, mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+ 9 Mika aramubaza ati “uraturuka he?” Aramusubiza ati “ndi Umulewi w’i Betelehemu y’i Buyuda, nkaba nshaka aho natura.” 10 Mika aramubwira ati “guma hano iwanjye, umbere data+ n’umutambyi,+ nzajya nguha ibiceri by’ifeza icumi buri mwaka n’imyambaro ya ngombwa n’ibigutunga.” Uwo Mulewi yinjira iwe. 11 Uwo musore w’Umulewi yemera kubana n’uwo mugabo, amubera nk’umwe mu bana be. 12 Nanone Mika yuzuza ububasha mu biganza+ by’uwo musore w’Umulewi, kugira ngo amubere umutambyi+ kandi akomeze kuba iwe. 13 Nuko Mika aravuga ati “nzi neza ko Yehova azangirira neza kuko mfite umutambyi w’Umulewi.”+