Abacamanza
2 Nuko umumarayika wa Yehova+ ava i Gilugali+ arazamuka ajya i Bokimu,+ aravuga ati “nabakuye muri Egiputa mbazana mu gihugu narahiye ba sokuruza ko nzabaha.+ Nanone naravuze nti ‘sinzigera nica isezerano nagiranye namwe.+ 2 Namwe ntimuzagirane isezerano n’abaturage b’iki gihugu.+ Muzasenye ibicaniro byabo.’+ Ariko ntimwanyumviye.+ Mwabikoreye iki?+ 3 Nanjye rero naravuze nti ‘sinzirukana abo baturage imbere yanyu, kandi bazababera umutego,+ imana zabo zibabere ikigusha.’”+
4 Umumarayika wa Yehova akimara kubwira ayo magambo Abisirayeli bose, baraturika bararira.+ 5 Aho hantu bahita Bokimu, bahatambira Yehova ibitambo.
6 Yosuwa amaze gusezerera Abisirayeli, baragenda buri wese ajya muri gakondo ye, bigarurira icyo gihugu.+ 7 Abantu bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cyose cy’abakuru ba Isirayeli basigaye Yosuwa amaze gupfa, bo bari barabonye imirimo ikomeye yose Yehova yakoreye Isirayeli.+ 8 Hanyuma Yosuwa mwene Nuni, umugaragu wa Yehova, apfa afite imyaka ijana na cumi.+ 9 Bamuhamba mu isambu yo muri gakondo ye i Timunati-Heresi,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gashi.+ 10 Ab’icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza,+ havuka abandi batigeze bamenya Yehova cyangwa ibyo yakoreye Isirayeli.+
11 Abisirayeli batangira gukora ibibi mu maso ya Yehova+ no gukorera Bayali.+ 12 Nuko bata Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa,+ bakurikira izindi mana zo mu mahanga yari abakikije+ kandi barazunamira, barakaza Yehova.+ 13 Uko ni ko bataye Yehova bagakorera ibishushanyo bya Bayali na Ashitoreti.+ 14 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane+ abahana mu maboko y’abanyazi barabasahura,+ abagurisha mu maboko y’abanzi babo bari babakikije,+ ntibaba bagishoboye guhagarara imbere y’abanzi babo.+ 15 Aho bajyaga hose ukuboko kwa Yehova kwakomezaga kubarwanya kukabateza ibyago,+ nk’uko Yehova yari yarabivuze, nk’uko Yehova yari yarabibarahiye;+ nuko bagera mu kaga gakomeye cyane.+ 16 Icyakora Yehova yabahaga abacamanza,+ bakabakiza amaboko y’ababasahuraga.+
17 Ariko ntibumviraga n’abacamanza babo, ahubwo basambanaga+ n’izindi mana+ bakazunamira. Bateshutse vuba bava mu nzira ba sekuruza bagenderagamo bumvira amategeko ya Yehova.+ Ntibari bameze nka ba sekuruza. 18 Iyo Yehova yabahaga abacamanza,+ Yehova yabanaga na buri mucamanza, agakiza Abisirayeli ukuboko kw’abanzi babo mu gihe cyose uwo mucamanza yabaga akiriho; Yehova yabagiriraga impuhwe+ akumva gutaka kwabo batakishwaga n’ababakandamizaga,+ n’ababagiriraga nabi.
19 Iyo umucamanza yapfaga, basubiraga inyuma, bagakora ibibarimbuza kurusha ba sekuruza, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazunamira.+ Ntibarekaga ibyo bikorwa byabo no kwigomeka kwabo.+ 20 Amaherezo Yehova arakarira cyane+ Abisirayeli, aravuga ati “kubera ko iri shyanga ryishe isezerano+ nagiranye na ba sekuruza ntirinyumvire,+ 21 nanjye sinzongera kugira ishyanga na rimwe nirukana imbere yabo mu yo Yosuwa yasize ubwo yapfaga,+ 22 kugira ngo nyageragereshe+ Abisirayeli, menye niba bazakomeza inzira ya Yehova bakayigenderamo nk’uko ba sekuruza bayigenderagamo, cyangwa niba batazayigenderamo.” 23 Nuko Yehova areka ayo mahanga ntiyahita ayirukana,+ kandi ntiyari yarayahanye mu maboko ya Yosuwa.