Abacamanza
9 Nuko Abimeleki+ mwene Yerubayali ajya i Shekemu+ kureba ba nyirarume n’abo mu muryango wa sekuru ubyara nyina bose, arababwira ati 2 “nimubaze abaturage b’i Shekemu bose muti ‘mbese icyiza ni uko mwategekwa n’abantu mirongo irindwi,+ abahungu ba Yerubayali bose, cyangwa icyiza ni uko mwategekwa n’umuntu umwe? Mwibuke kandi ko ndi igufwa ryanyu n’umubiri wanyu.’”+
3 Ba nyirarume babwira abaturage b’i Shekemu ayo magambo yababwiye yose, maze bahita bayoboka Abimeleki+ n’umutima wabo wose, kuko bavugaga bati “erega ni n’umuvandimwe wacu!”+ 4 Nuko bamuha ibiceri by’ifeza mirongo irindwi bakuye mu rusengero rwa Bayali-Beriti,+ Abimeleki abiha abantu b’imburamukoro kandi b’abanyagasuzuguro+ kugira ngo bamukurikire. 5 Hanyuma Abimeleki ajya mu rugo rwa se rwo muri Ofura+ yica abavandimwe be,+ abahungu mirongo irindwi ba Yerubayali, abicira ku ibuye rimwe. Ariko Yotamu, umuhungu w’umuhererezi wa Yerubayali, ararokoka kuko yari yihishe.
6 Nyuma y’ibyo, abaturage bose b’i Shekemu n’abo mu gihome cy’i Milo*+ bose bateranira hamwe, bimika Abimeleki ngo abe umwami,+ bamwimikira ku nkingi yari i Shekemu+ hafi y’igiti kinini.+
7 Babibwiye Yotamu, ahita agenda ahagarara mu mpinga y’umusozi wa Gerizimu,+ abahamagara mu ijwi riranguruye arababwira ati “yemwe baturage b’i Shekemu mwe, nimuntege amatwi, kandi Imana na yo ibatege amatwi:
8 “Umunsi umwe, ibiti byashatse kwiyimikira* umwami. Nuko bibwira umwelayo+ biti ‘tubere umwami.’+ 9 Ariko umwelayo urabisubiza uti ‘ndeke amavuta yanjye meza cyane yubahisha+ Imana n’abantu, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti mbitegeka?’+ 10 Nuko ibiti bibwira umutini+ biti ‘ngwino utubere umwamikazi.’ 11 Ariko umutini urabisubiza uti ‘ndeke uburyohe bwanjye n’umusaruro mwiza ntanga, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti mbitegeka?’+ 12 Hanyuma ibiti bibwira umuzabibu biti ‘ngwino utubere umwamikazi.’ 13 Umuzabibu urabisubiza uti ‘ndeke divayi yanjye nshya ishimisha Imana n’abantu,+ ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti mbitegeka?’ 14 Amaherezo ibindi biti byose bibwira umufatangwe+ biti ‘ngwino utubere umwami.’ 15 Umufatangwe usubiza ibyo biti uti ‘niba koko mugiye kunyimika ngo mbabere umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye.+ Ariko niba atari byo, umuriro+ uve mu mufatangwe utwike amasederi+ yo muri Libani.’+
16 “None rero, niba ibyo mwakoze mwimika Abimeleki+ mwabikoranye umutima ukeye mubona ko bikwiriye, kandi niba mwashatse kugaragariza ineza Yerubayali n’abo mu rugo rwe, niba mwamukoreye ibihwanye n’ibyo yakoze, 17 igihe data yabarwaniraga+ agashyira ubugingo bwe mu kaga+ kugira ngo abakize amaboko y’Abamidiyani.+ 18 Nyamara mwahagurukiye ab’inzu ya data kugira ngo mwicire abahungu be+ uko ari mirongo irindwi+ ku ibuye rimwe kandi mwimike Abimeleki, umuhungu w’umuja we,+ ngo abe umwami+ w’abaturage b’i Shekemu, mubitewe gusa n’uko ari umuvandimwe wanyu. 19 Niba koko ibyo mwakoreye Yerubayali n’abo mu rugo rwe uyu munsi mwabikoranye umutima ukeye mubona ko bikwiriye, nimwishimire Abimeleki, na we abishimire.+ 20 Niba bitabaye ibyo, umuriro+ uturuke muri Abimeleki ukongore abaturage b’i Shekemu n’abatuye mu gihome cy’i Milo,+ kandi umuriro+ uturuke mu baturage b’i Shekemu n’abatuye mu gihome cy’i Milo ukongore Abimeleki.”+
21 Nuko Yotamu+ ariruka arahunga, ajya i Beri aturayo, abitewe n’umuvandimwe we Abimeleki.
22 Abimeleki amara imyaka itatu yarigize igikomangoma muri Isirayeli.+ 23 Hanyuma Imana irareka umwuka mubi+ uvuka hagati ya Abimeleki n’abaturage b’i Shekemu, maze abaturage b’i Shekemu bagambanira+ Abimeleki. 24 Imana yararetse ibyo bibaho kugira ngo urugomo bakoreye abahungu mirongo irindwi ba Yerubayali rubagaruke,+ no kugira ngo iryoze Abimeleki umuvandimwe wabo amaraso yabo kuko ari we wabishe,+ inayaryoze abaturage b’i Shekemu kuko bamufashije+ kwica abavandimwe be. 25 Abaturage b’i Shekemu bashyira mu mpinga z’imisozi abantu bo kumucira igico, bakajya bambura umuntu wese wacaga mu nzira hafi y’aho bari. Amaherezo babibwira Abimeleki.
26 Nuko Gali+ mwene Ebedi n’abavandimwe be barambuka baza i Shekemu,+ maze abaturage b’i Shekemu batangira kumwiringira.+ 27 Bajya mu mirima nk’uko bisanzwe basarura imizabibu bari bejeje, barayenga, bakora umunsi mukuru wo kwishima,+ barangije bajya mu rusengero rw’imana yabo+ bararya baranywa,+ bavuma+ Abimeleki. 28 Gali mwene Ebedi aravuga ati “Abimeleki+ ni iki, kandi se Shekemu we ni iki kugira ngo tumukorere? Si mwene Yerubayali,+ kandi Zebuli+ si we mutware umutegekera? Mwebwe nimukorere bene Hamori+ se wa Shekemu. Ariko se kuki twe twakorera Abimeleki? 29 Iyaba ari jye wayoboraga aba bantu!+ Nakuraho Abimeleki.” Ni ko kubwira Abimeleki ati “shaka ingabo nyinshi uze turwane.”+
30 Zebuli umutware w’umugi yumvise amagambo ya Gali mwene Ebedi,+ ararakara cyane. 31 Yoherereza Abimeleki intumwa mu ibanga aramubwira ati “Gali mwene Ebedi n’abavandimwe be baje i Shekemu,+ none boheje abantu bo mu mugi kukugomera. 32 Nuko rero, nijoro uhaguruke+ wowe n’abantu muri kumwe, muce ibico+ mu gasozi. 33 Mu gitondo izuba rikimara kurasa, uhaguruke kare kare wihute utere umugi; Gali n’abantu bari kumwe na we nibasohoka baje kukurwanya, uzamugenze uko ushaka.”
34 Nuko Abimeleki n’abo bari kumwe bose bahaguruka nijoro bigabanyamo imitwe ine, bacira Shekemu igico. 35 Hanyuma Gali+ mwene Ebedi arasohoka ahagarara ku marembo y’umugi. Abimeleki n’abantu bari kumwe na we bavumbuka aho bari bihishe. 36 Gali abonye abo bantu, ahita abwira Zebuli ati “dore abantu bamanuka bava mu mpinga z’imisozi.” Ariko Zebuli aramusubiza ati “ni ibicucu by’imisozi ureba ukibwira ko ari abantu.”+
37 Nyuma yaho, Gali arongera aravuga ati “dore abantu bamanuka bavuye mu gihugu hagati, kandi dore umutwe umwe uturutse mu nzira yo ku giti kinini cy’i Mewonenimu.” 38 Zebuli aramubwira ati “wibagiwe ibyo wivugiye+ uti ‘Abimeleki ni iki kugira ngo tumukorere?’+ Aba si ba bantu wavugaga nabi?+ Cyo ngaho genda urwane na bo.”
39 Nuko Gali asohoka ayoboye abaturage b’i Shekemu, asakirana na Abimeleki. 40 Abimeleki aramwirukankana, Gali aramuhunga. Abantu bapfa umugenda ari benshi, kugeza ku marembo y’umugi.
41 Abimeleki akomeza gutura muri Aruma, Zebuli+ na we yirukana Gali+ n’abavandimwe be, ntibakomeza gutura i Shekemu.+ 42 Bukeye bwaho, abantu bajya mu gasozi. Ibyo bimenyeshwa Abimeleki.+ 43 Afata ingabo azigabanyamo imitwe itatu,+ zicira ibico mu gasozi. Hanyuma arebye abona abantu basohoka mu mugi, arabasumira arabica. 44 Abimeleki n’imitwe y’ingabo yari kumwe na we, bahita bihuta bajya guhagarara ku marembo y’umugi, naho indi mitwe ibiri igaba igitero ku bari mu gasozi irabica.+ 45 Abimeleki arwana n’uwo mugi umunsi wose, hanyuma arawufata. Yica abantu bari bawurimo,+ arangije arahasenya+ ahasuka umunyu.+
46 Abari batuye mu munara w’i Shekemu bose babyumvise bahita bahungira mu cyumba cyo hasi cyo mu rusengero rwa Eli-Beriti.+ 47 Hanyuma babwira Abimeleki ko abaturage bose bo mu munara w’i Shekemu bateraniye hamwe. 48 Abimeleki n’abantu bari kumwe na we bose bazamuka umusozi wa Salumoni.+ Abimeleki afata ishoka atema ishami ry’igiti ariterera ku rutugu, hanyuma abwira abari kumwe na we ati “ibyo mubonye nkora namwe muhite mubikora.”+ 49 Nuko abantu bose batema amashami bakurikira Abimeleki. Begeka ayo mashami kuri cya cyumba cyo hasi, baragitwika, maze abantu bose bo mu munara w’i Shekemu barapfa, hapfa abagabo n’abagore bagera ku gihumbi.+
50 Abimeleki ajya i Tebesi,+ arahatera arahafata. 51 Muri uwo mugi hagati hari umunara ukomeye. Abagabo bose n’abagore bose hamwe n’abaturage bose bo muri uwo mugi bahungira muri uwo munara, barangije barawukinga, barazamuka bajya ku gisenge cyawo. 52 Abimeleki akomeza agana aho uwo munara uri, arawutera, arazamuka agera ku marembo yawo agira ngo awutwike.+ 53 Nuko umugore umwe atera Abimeleki ingasire mu mutwe, agahanga arakamena.+ 54 Abimeleki ahita ahamagara umugaragu wamutwazaga intwaro, aramubwira ati “kura inkota yawe unyice+ batazavaho bavuga ngo ‘yishwe n’umugore.’” Uwo mugaragu we ahita amwahuranya, arapfa.+
55 Abisirayeli babonye ko Abimeleki apfuye, buri wese ahita yisubirira iwe. 56 Nguko uko Imana yatumye ibibi Abimeleki yakoreye se igihe yicaga abavandimwe be mirongo irindwi bimugaruka.+ 57 Ibibi byose abantu b’i Shekemu bakoze, Imana yatumye bibagaruka ku mutwe, kugira ngo umuvumo+ wa Yotamu+ mwene Yerubayali+ ubahame.+