1 Samweli
3 Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga+ Yehova imbere ya Eli. Muri iyo minsi+ ijambo rya Yehova+ ryari ryarabaye ingume, n’aberekwaga+ bari mbarwa.
2 Umunsi umwe Eli yari aryamye mu cyumba cye. Ntiyari akibona kuko amaso ye yari yaratangiye guhuma.+ 3 Itara ry’Imana ryari ritarazima, kandi Samweli yari aryamye mu rusengero+ rwa Yehova, aho isanduku y’Imana yari iri. 4 Nuko Yehova ahamagara Samweli, aritaba ati “karame!”+ 5 Agenda yiruka asanga Eli aramubwira ati “nditabye, kuko umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati “ntabwo nguhamagaye, subira kuryama.” Samweli aragenda asubira kuryama. 6 Yehova arongera arahamagara ati “Samwe!”+ Samweli arabyuka, asanga Eli aramubwira ati “nditabye, kuko umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati “singuhamagaye mwana wa,+ subira kuryama.” 7 (Samweli uwo yari ataramenya Yehova mu buryo bwuzuye, kandi Yehova yari ataratangira kumuhishurira ijambo rye.)+ 8 Yehova yongera guhamagara ku ncuro ya gatatu ati “Samwe!” Samweli arabyuka, asanga Eli aramubwira ati “nditabye, kuko umpamagaye.”
Nuko Eli amenya ko ari Yehova wahamagaye uwo mwana. 9 Eli abwira Samweli ati “genda uryame, niyongera kuguhamagara, uvuge uti ‘Yehova, vuga umugaragu wawe aguteze amatwi.’ ” Samweli aragenda asubira kuryama mu cyumba cye.
10 Yehova yongera guhamagara ati “Samweli, Samweli!” Samweli arasubiza ati “vuga, umugaragu wawe aguteze amatwi.”+ 11 Yehova abwira Samweli ati “dore ngiye gukora+ ikintu muri Isirayeli, ku buryo uzacyumva wese amatwi ye azavugamo injereri.+ 12 Uwo munsi nzasohoreza kuri Eli ibyo navuze ku birebana n’inzu ye byose, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma.+ 13 Umubwire ko ngiye gucira urubanza inzu ye+ kugeza ibihe bitarondoreka bitewe n’iki cyaha: yamenye+ ko abahungu be batukisha Imana+ ariko ntiyabacyaha.+ 14 Ni yo mpamvu narahiriye inzu ya Eli ko kugeza ibihe bitarondoreka, nta bitambo cyangwa amaturo bizabuza inzu ya Eli guhanirwa icyaha cyayo.”+
15 Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova,+ ariko atinya kubwira Eli iby’iryo yerekwa.+ 16 Eli ahamagara Samweli ati “Samweli mwana wanjye!” Samweli aritaba ati “karame!” 17 Aramubwira ati “yakubwiye iki? Rwose ntumpishe.+ Imana iguhane ndetse bikomeye,+ nugira ijambo na rimwe unkinga mu yo yakubwiye yose.” 18 Samweli amubwira ya magambo yose nta na rimwe amukinze. Eli aravuga ati “ubwo ari Yehova wabivuze, icyo abona ko ari cyiza mu maso ye azabe ari cyo akora.”+
19 Samweli akomeza gukura, Yehova na we akomeza kubana na we,+ ntiyemera ko hagira na rimwe mu magambo ye rigwa hasi ridasohojwe.+ 20 Abisirayeli bose, kuva i Dani kugera i Beri-Sheba,+ bamenya ko Samweli yashyizweho ngo abe umuhanuzi wa Yehova.+ 21 Yehova yongera kwigaragariza+ i Shilo, kuko Yehova yihishuriye Samweli i Shilo. Ibyo byakozwe binyuze ku ijambo rya Yehova.+