Gutegeka kwa Kabiri 11:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Igihugu mugiye kwigarurira ni igihugu cy’imisozi n’ibibaya,+ kinywa amazi y’imvura iva mu ijuru. Yesaya 45:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 “Wa juru we, gusha ibitonyanga bituruke hejuru,+ kandi ibicu bijojobe gukiranuka.+ Isi na yo nikinguke yere imbuto nyinshi z’agakiza, kandi itume gukiranuka kumera.+ Jyewe Yehova, ni jye wabiremye.”+ Hoseya 14:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Nzabera Isirayeli nk’ikime.+ Azarabya nk’indabyo z’amarebe, ashore imizi nk’igiti cyo muri Libani.
8 “Wa juru we, gusha ibitonyanga bituruke hejuru,+ kandi ibicu bijojobe gukiranuka.+ Isi na yo nikinguke yere imbuto nyinshi z’agakiza, kandi itume gukiranuka kumera.+ Jyewe Yehova, ni jye wabiremye.”+