8 Nyuma yaho arahava ajya mu karere k’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Beteli,+ maze ashinga ihema hagati ya Beteli na Ayi,+ Beteli iri mu burengerazuba naho Ayi iri mu burasirazuba. Ahubakira Yehova igicaniro+ kandi atangira kwambaza izina rya Yehova.+