19 Kandi nubwo ukwizera kwe kutigeze gucogora, yabonaga ko icyo gihe umubiri we wari waramaze gupfa,+ kuko yari afite hafi imyaka ijana,+ kandi n’inda ibyara ya Sara ikaba yarasaga n’iyapfuye.+
11 Nanone, kwizera ni ko kwatumye Sara+ ahabwa imbaraga zo gusama inda y’urubyaro, nubwo yari yaracuze,+ kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa.+