Kuva 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nuko babashyiriraho abatware bo kubakoresha imirimo y’agahato, kugira ngo babakandamize babahekesha imitwaro,+ kandi bubaka imigi ngo ibe ibigega bya Farawo, ari yo Pitomu na Ramesesi.+ Kuva 3:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Yehova arongera ati “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo.+ Ibyakozwe 7:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 “Igihe yari yujuje imyaka mirongo ine, igitekerezo cyo kujya kureba uko abavandimwe be b’Abisirayeli bamerewe+ cyaje mu mutima we.
11 Nuko babashyiriraho abatware bo kubakoresha imirimo y’agahato, kugira ngo babakandamize babahekesha imitwaro,+ kandi bubaka imigi ngo ibe ibigega bya Farawo, ari yo Pitomu na Ramesesi.+
7 Yehova arongera ati “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo.+
23 “Igihe yari yujuje imyaka mirongo ine, igitekerezo cyo kujya kureba uko abavandimwe be b’Abisirayeli bamerewe+ cyaje mu mutima we.