27 “Ariko cya kimasa cyatanzwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, na ya hene yatanzwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa Ahera Cyane gutangwa ho impongano, bazabijyane inyuma y’inkambi. Impu zabyo, inyama zabyo n’amayezi yabyo bazabitwike.+