8 Mose akomeza kubabwira ati “ibyo muri bubimenye Yehova nabaha inyama zo kurya nimugoroba n’ejo mu gitondo akabaha ibyokurya mugahaga, kuko Yehova yumvise kwitotomba kwanyu mumwitotombera. Twe nta cyo turi cyo. Si twe mwitotombera, ahubwo ni Yehova mwitotombera.”+