13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kwirukana ayo mahanga ari mwe abigirira,+ kandi ko ayo mahanga azababera umutego n’ikigoyi, akababera nk’ikiboko mu mbavu+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzarimbukira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+