10 Icyakora uwo mugabo ntiyemera kurara, ahubwo arahaguruka aragenda agera ahateganye n’i Yebusi,+ ari yo Yerusalemu,+ ari kumwe n’indogobe ze ebyiri ziteguyeho ibyo kwicaraho, na ya nshoreke ye n’umugaragu we.
6 Umwami n’ingabo ze bajya i Yerusalemu kurwana n’Abayebusi+ bari bahatuye. Abayebusi babwira Dawidi bati “ntuzinjira hano kuko impumyi n’ibirema ari byo bizakwirukana.”+ Baribwiraga bati “Dawidi ntazinjira hano.”