1 Samweli 1:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Buri mwaka uwo mugabo yarazamukaga akava mu mugi w’iwabo, akajya i Shilo+ kuramya+ Yehova nyir’ingabo no kumutura igitambo. Aho ni ho abahungu ba Eli bombi, Hofuni na Finehasi,+ bakoreraga Yehova umurimo w’ubutambyi.+ 1 Samweli 4:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ingabo zisubiye mu nkambi, abakuru ba Isirayeli baravuga bati “kuki uyu munsi Yehova yadutsindiye imbere y’Abafilisitiya?+ Nimucyo dukure isanduku y’isezerano rya Yehova+ i Shilo tuyizane hagati yacu idukize amaboko y’abanzi bacu.” Zab. 78:60 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 60 Amaherezo ireka ihema ry’i Shilo,+Ari ryo hema yatuyemo hagati y’abantu bakuwe mu mukungugu.+ Yeremiya 7:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “‘Ariko noneho nimugende, mujye ahahoze ari iwanjye i Shilo,+ aho izina ryanjye ryabanje kuba,+ murebe uko nahagenje bitewe n’ubugome bw’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.+
3 Buri mwaka uwo mugabo yarazamukaga akava mu mugi w’iwabo, akajya i Shilo+ kuramya+ Yehova nyir’ingabo no kumutura igitambo. Aho ni ho abahungu ba Eli bombi, Hofuni na Finehasi,+ bakoreraga Yehova umurimo w’ubutambyi.+
3 Ingabo zisubiye mu nkambi, abakuru ba Isirayeli baravuga bati “kuki uyu munsi Yehova yadutsindiye imbere y’Abafilisitiya?+ Nimucyo dukure isanduku y’isezerano rya Yehova+ i Shilo tuyizane hagati yacu idukize amaboko y’abanzi bacu.”
12 “‘Ariko noneho nimugende, mujye ahahoze ari iwanjye i Shilo,+ aho izina ryanjye ryabanje kuba,+ murebe uko nahagenje bitewe n’ubugome bw’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.+