14 Ajyana mu bunyage+ ab’i Yerusalemu bose, ibikomangoma byose,+ abagabo bose b’intwari kandi b’abanyambaraga,+ abanyabukorikori+ bose n’abahanga mu kubaka ibihome, ajyana abantu ibihumbi icumi. Nta muntu n’umwe yasize, uretse abaturage boroheje+ bo muri icyo gihugu.