2 Abami 21:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Ariko abaturage bo muri icyo gihugu bica abagambaniye+ Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya,+ amusimbura ku ngoma. 2 Abami 22:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Yosiya+ yimye ingoma afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yedida, akaba umukobwa wa Adaya w’i Bosikati.+ 2 Abami 23:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Asenya igicaniro cyari i Beteli,+ urusengero rwo ku kanunga umwami Yerobowamu+ mwene Nebati yari yarubatse agatera Isirayeli gucumura.+ Urwo rusengero ararutwika; ararumenagura arangije atwika inkingi yera y’igiti. 2 Abami 23:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Ku ngoma ye, Farawo Neko+ umwami wa Egiputa yagiye gutabara umwami wa Ashuri hafi y’uruzi rwa Ufurate,+ Umwami Yosiya ajya kumurwanya.+ Ariko Farawo akimubona ahita amwicira+ i Megido.+ 2 Ibyo ku Ngoma 34:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Nyuma y’ibyo, Yosiya akura ibizira byose+ mu ntara z’Abisirayeli,+ ategeka abari muri Isirayeli gukorera Yehova Imana yabo. Mu minsi ye yose, ntibigeze bateshuka ngo bareke gukurikira Yehova Imana ya ba sekuruza.+
24 Ariko abaturage bo muri icyo gihugu bica abagambaniye+ Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya,+ amusimbura ku ngoma.
22 Yosiya+ yimye ingoma afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yedida, akaba umukobwa wa Adaya w’i Bosikati.+
15 Asenya igicaniro cyari i Beteli,+ urusengero rwo ku kanunga umwami Yerobowamu+ mwene Nebati yari yarubatse agatera Isirayeli gucumura.+ Urwo rusengero ararutwika; ararumenagura arangije atwika inkingi yera y’igiti.
29 Ku ngoma ye, Farawo Neko+ umwami wa Egiputa yagiye gutabara umwami wa Ashuri hafi y’uruzi rwa Ufurate,+ Umwami Yosiya ajya kumurwanya.+ Ariko Farawo akimubona ahita amwicira+ i Megido.+
33 Nyuma y’ibyo, Yosiya akura ibizira byose+ mu ntara z’Abisirayeli,+ ategeka abari muri Isirayeli gukorera Yehova Imana yabo. Mu minsi ye yose, ntibigeze bateshuka ngo bareke gukurikira Yehova Imana ya ba sekuruza.+