23 Igihe abantu bose bambukaga, abo muri ako karere bose bacuraga imiborogo.+ Umwami na we yari ahagaze ku kagezi ka Kidironi,+ abantu bose bambuka banyuze umuhanda ujya mu butayu.
6 Hanyuma asohora inkingi yera y’igiti+ yari mu nzu ya Yehova ayijyana mu nkengero za Yerusalemu, mu kibaya cya Kidironi, ayitwikirayo.+ Arayisya ayihindura ivu, arijugunya mu irimbi+ rya rubanda.